skol
fortebet

Umurambo wa Papy Faty waguye mu kibuga wagejejwe i Bujumbura aho agiye gushyingurwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umurambo wa rutahizamu w’umurundi Papy Faty waguye mu kibuga wagejejwe i Burundi ku wa kane biyanyijwe uyu nyakwigendera ashyingurwa uyu munsi i Bujumbura.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe y’i Burundi, mu Rwanda, muri muri Turkiya na Africa y’Epfo yaguye mu kibuga tariki 25 z’ukwezi gushize kwa kane ariko akinira ikipe ya Malanti Chiefs mu bwami bwa eSwatini.

Ku mafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, umurambo wa Papy Faty i Bujumbura wakiriwe n’abo mu murwyngo we, barimo umwana we w’umukobwa n’umugore we.

Hari kandi bamwe mu bayobozi mu gihugu na Lydia Nsekera wayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, ubu akaba umugore wa mbere kw’isi uri mu nama y’ubutegtsi ya FIFA.

Papy Faty yatabarutse afite imyaka 28 yari asanzwe agira uburwayi bw’umutima ari nabwo bivugwa ko bwamuhitanye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryatangaje ko umurambo w’umukinnyi Papy Faty uherutse kugwa mu kibuga ari gukina agapfa ryemeje ko wagejejwe i Bujumbura.

Ibinyamakuru by’i Burundi biravuga ko Papy Faty ashyingurwa mu irimbi rya Mpanda i Bujumbura.

Umurundi Papy Faty wigeze gukinira ikipe ya APR FC yo mu Rwanda, yitabye Imana aguye mu gihugu cya Eswatini (Zwaziland) aho yakinaga.

Amakuru avuga ko uyu musore yazize indwara y’umutima, nyuma yo kugwa mu kibuga ubwo ikipe ya Melanti Chiefs FC yo muri Swaziland yakiniraga yari mu kibuga ikina.

Ibitekerezo

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa