skol
fortebet

Arshavin wakiniye Arsenal yibasiye cyane Mesut Ozil

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2020

Sponsored Ad

Umurusiya witwa Andrey Arshavin w’imyaka 38 wahoze akinira Arsenal ariko ubu akaba yarahagaritse umupira w’amaguru yavuze ko Mesut Ozil yica imikinire ya Arsenal bityo akwiriye kurekurwa akigendera.

Sponsored Ad

Uyu Murusiya wibukwa cyane ubwo yatsindaga Liverpool ibitego 4 wenyine mu mukino umwe,yavuze ko atazi neza niba uyu munya Turkia Mesut Ozil yaba afite ejo hazaza muri Arsenal kuko ngo imikinire ye ituma umukino w’ikipe ugenda gake cyane.

Yagize ati “Nk’umukinnyi ndamwubaha. Mesut n’umukinnyi wok u rwego rw’isi ariko kuri njye by’umwihariko mbona atuma umukino ugenda gake.Nahitamo gukoresha undi mukinnyi.Umutoza Mikel turatandukanye,mbona amukoresha cyane.
Yazamuye imikinire ye, ariko mu gihe kizaza simubona muri Arsenal.

Mbere y’uko Coronavirus izambya ibintu,Arsenal yari imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya muri Premier League ndetse iri ku mwanya wa 9.

Arshavin yabwiye abanyamakuru ko Arsenal ifite ikibazo kimwe aricyo ubwugarizi bwayo buri hasi cyane anasaba ubuyobozi kubaka iki gice.

Yagize ati “Ikipe ya Arsenal ntabwo yuzuye.Ku busatirizi imeze neza,ba rutahizamu bayo bakina neza cyane.Ni byiza kubareba.Mu bwugarizi ndetse no mu gihe cyanjye yari hasi cyane.Rimwe na rimwe baravunika ubundi bakabura ubunararibonye ariko sinzi impamvu ubwugarizi butajya buhinduka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa