skol
fortebet

Umusifuzi umwe gusa niwe munyarwanda watoranyijwe mu bazasifura CHAN 2020

Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Ishimwe Jean Claude niwe munyarwanda wenyine watoranyijwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ku rutonde rw’abasifuzi bazatoranywamo abazasifura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu bihugu, CHAN 2020 kizabera muri Cameroon.

Sponsored Ad

Ni urutonde rwasohowe rugaragaraho abasifuzi bazatoranywamo abayobora imikino ya CHAN 2020, Ishimwe Claude akaba ari we munyarwanda umwe rukumbi ugaragara kuri uru rutonde.

Mugihe uyu musifuzi yaba ashyizwe mu bayobora iyi mikino yaba ateye ikirenge mu cya bagenzi be Munyemana Hudu wasifuye muri CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda na Hakizimana Louis wasifuye CHAN 2018 yabereye mui Maroc.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 16 byabonye itike yo gukina imikino y’igikombe cya CHAN 2020 iteganyijwe kuba muri Mata uyu mwaka dutangiye, rukazaba rwitabiriye aya marushanwa ku nshuro ya 4.

Urutonde rw’abasifuzi 20 batoranyijwe bo hagati bazasifura CHAN 2020

Mogos Teklu Tsegay (Eritrea)
Jean Claude ISHIMWE (Rwanda)
Zakaria Mohamed Mahmoud (Egypt)
Georges Gatogato (Burundi)
Daouda Gueye (Senegal)
Samir Guezzaz (Maroc)
Mahmood Ali Mahmood Ismail (Sudan)
Daniel Laryea (Ghana)
Ali Moussa Mohamed (Niger)
Lahlou Benbraham (Algeria)
Atcho Pierre (Gabon)
Mohamed Maarouf Mansour (Egypt)
RAKOTOJAONA Andofetra (Madagascar)
Haythem Guirat (Tunisia)
Peter Waweru (Kenya)
Souleiman AHMED DJAMA (Djibouti)
Heeralall Ahmad Imtehaz (Mauritius)
Dahane Beida (Mauritania)
Janny Sikazwe (Zambia)
Papa Bakary Gassama (Gambia)

Abasifuzi bo ku ruhande bazasifura CHAN 2020:

James Fredrick Emile (Seychelles)
Sanou Habib J. Oumar (Burkina Faso)
Dick Okello (Uganda)
Wahid Youssef ELBOSATY (Egypt)
Abdi Salah Mohamed (Djibouti)
Jawo Abdul Aziz Bollel (Gambia)
Mathew Kanyanga (Namibia)
Jospin Luckner Luckner Malonga (RCA)
Abdoul Aziz MOCTAR SALEY (Niger)
Samuel Pwadutakam (Nigeria)
Nouha Bangoura (Senegal)
Dos Reis Montenegro Abelmiro (Sao Tome)
Ditsoga Boris Marlaise (Gabon)
Hassani Khalil (Tunisia)
Styven Moutsassi Moyo Danek (Congo)
Brinsi Zakaria (Maroc)
Abdi Hamza (Somalia)
Soulaimane Almadine (Comoros)
Lionel Hasinjaosoa Andrianantea (Madagascar)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa