skol
fortebet

Umuteramakofe Mike Tyson yishyuye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 9 kugira ngo arwane n’ingagi

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Mike Tyson, icyamamare mu mukino w’iteramakofe wamaze gusezera muri uyu mwuga, yahishuye uburyo yigeze kwishyura ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika (arenga miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo yemererwe kurwana n’ingagi y’ingabo.

Sponsored Ad

Iby’iyi nkuru ya Tyson bikubiye mu butumwa aherutse gushyira kuri Instagram, avuga ku makosa (amafuti) yigeze gukora mu buzima bwe ku buryo yagombaga no kumuviramo urupfu.

Imyaka ya za 80 (1980) yabaye myiza kuri Mike Tyson wari ingimbi, cyane nko mu 1986 ubwo yakubitaga amakofe Trevor Berbick mu bapima ibiro biremereye, bimugira umuteramakofe mwiza afite imyaka 20 y’amavuko.

Muri iyo myaka yari afite amaraso ashyushye bigera aho agera ku bwororero bw’inyamaswa (Zoo) buherereye muri New York, aha umurinzi wabwo ibihumbi 10.000 by’amadorali y’Amerika kugira ngo amwemerere kurwana n’ingagi iyoboye izindi yakubitiriga izindi aho ngaho. Tyson ati:

Nishyuye umukozi kuri Zoo ya New York ngo ayimfungurire. Namuhaye amadolari 10,000 kugira ngo njye kuyihondagura ariko yarabyanze.

Ubushakashatsi bwakozwe bwavuze ko ingagi ipima ibiro byinshi kurusha izindi ari iyafotorewe muri Pariki ya Ambam muri Cameroon, yapimaga ibiro 270 , gusa ngo hari ubwo iyi nyamaswa ishobora no kugeza ku biro 310.

Tyson w’imyaka 53 y’amavuko, akunda inyamaswa cyane ndetse inyinshi zirimo inyamaguru n’iz’inkazi nk’ibisamagwe arazoroye. Muri videwo igaragara ku kinyamakuru The Sun, mu nkuru cyasohoye tariki ya 8 Mata 2020, uyu muteramakofe avuga ko yicuza kuba yarimenyereje ibisamagwe bibiri, bikageraho aho abijyana no mu nzu abamo. Agira ati:

Nari umusazi. Ntabwo byumvikana uburyo wahoza mu nzu izi njangwe z’inkazi (ibisamagwe). Zakwica mu buryo bw’impanuka cyane mu gihe uri gukina nazo, uzitera amakofe. Zirakwishyura, ubwo urapfuye.

Ikintu Tyson yishimiye ni uko yize, nyuma akaza kumenya ko yakoze amakosa. Ngo ntabwo yari kuba yararaje ibi bisamagwe mu nzu ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa