skol
fortebet

Umutoza Espinoza agiye kurega Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza ukomoka mu gihugu cya Mexico ashobora kujyana Rayon Sports mu nkiko nyuma y’uko imwirukanye itubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye ubwo yazaga kuyitoza.

Sponsored Ad

Umutoza Martinez Espinoza yirukanywe mu mpera z’umwaka ushize tariki ya 24 Ukuboza 2019 nyuma yo kumushinja umusaruro mubi mu mikino y’igice kibanza cya shampiyona cyane cyane gutsindwa na mukeba wayo APF FC mu buryo busuzuguritse mu mukino wok u munsi wa 15 aya makipe yombi yakiniye kuri sitade Amahoro.

Amakuru dukesha Rwanda Magazine aravuga ko uyu mutoza yaba agiye kujyana Rayon Sports mu nkiko kubera ko itamwishyuye umushahara w’amezi abiri nk’uko byari bikubiye mu masezerano.

Amasezerano ya Espinoza na Rayon Sports yavugaga ko mu gihe Rayon Sports yashaka ko basesa amasezerano izamuha umushahara w’ukwezi kumwe nawe yashaka gusezera akayishyura umushahara we w’ukwezi kumwe.

Ubwo yi kipe yaamusezereraga rero ntiyigeze yubahiriza ibikubiye muri iyi ngingo ngo imuhe uyu mushahara w’ukwezi kumwe yagombaga kumuha, hakiyongeraho n’ukundi kwezi Rayon Sports yari itari yamuhemba agahita aba amezi abiri Espinoza yishyuza Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo buvuga ko butirengagije ibikubiye muri aya masezerano ahubwo ko amafaranga naboneka buzahita bumwishyura gusa ntibugaragaza igihe ntarengwa azabonekera ari nayo mpamvu ishobora gutuma Espinoza ajya kurega iyi kipe yambara ubururu n’ummweru.

Byukusenge Alphonse uzwi ku izina rya ‘Alpha’ uhagarariye inyungu z’uyu mutoza yatangaje ko iyi kipe niramuka ikomeje kubyirengagiza bazahita batanga ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA.

Javier Martinez Espinoza yatoje imikino 15 muri Rayon Sports atsinda 9, anganya 4 atsindwa ibiri igice cya shampiyona kikaba cyararangye ayisize ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 aho yarushwaga na APR FC amanota atandatu.

Mu gihe Espinoza yaramuka ajyanye Rayon Sports mu nkiko cyaba kibaye ikirego cya kabiri iyi kipe irezwemo nyuma y’ikindi kikiri mu nkiko cy’umutoza Ivan Minaert wayireze urukiko rukayitegeka kumwishyura amafaranga yose yayishyuzaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa