Kigali
dnd

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira kwa Lionel Messi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 December 2019 Yasuwe: 4156

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko abakunzi ba ruhago bakwiriye kwitegura ko Lionel Messi ari hafi gusezera ku mupira w’amaguru amazemo igihe ashimisha benshi.



Ernesto Valverde yavuze ko Messi ari hafi gusezera ku mupira w’amaguru akerekeza mu butoza aho yemeje ko ashobora no gutoza ikipe y’igihugu ya Argentina.

Messi yabaye umukinnyi w’umwaka ku isi ku nshuro ya 6 muri 2019,anahabwa igihembo cya 6 cya Ballon d’Or ari nabwo yavuze ko ari kwishimira ibihe byiza by’umupira bwa nyuma kuko igihe cye cyo gusezera kuri ruhago kiri hafi.

Umutoza Valverde yabwiye abanyamakuru ati “Ni ibintu bisanzwe,Leo afite imyaka 32 ariko nubwo atari gutekereza gusezera vuba aha ariko n’ibintu biri hafi.Ntabwo dukwiriye gusazwa nabyo tugomba kumva ko bibaho.Umuntu wese atekereza gusezera iyo ageze ku myaka runaka.Kuba ari gutekereza gusezera [Messi] ntibivuze ko biraba mu minsi 3 iri imbere.”

Messi yavuze ko ahagaze neza yaba mu mutwe n’imbaraga gusa yemeje ko yatangiye gutekereza ku byo gusezera ku mupira w’amaguru yabayemo indashyikirwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gasogi United na Heroes FC ntizizitabira igikombe cy’Amahoro uyu...

Ikipe ya Gasogi United na Heroes zazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka...
22 January 2020 Yasuwe: 1747 0

Cristiano Ronaldo yavugishije benshi kubera ibyo yakoranye na...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,yatumye benshi bacika ururondogoro...
22 January 2020 Yasuwe: 4951 0

Umumotari yafunzwe azira gutega umupolisi akamwambura imbunda...

Umumotari witwa John Njoroge ukomoka muri Kenya yaciye ibintu nyuma y...
22 January 2020 Yasuwe: 4256 0

Mohamed Salah yavuze ku bivugwa ko atumvikana na mugenzi we bakinana Sadio...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ibivugwa...
22 January 2020 Yasuwe: 2881 0

KNC yatangaje ibanga rikomeye umutoza Maso yamenye ku mukino wa Rayon...

Umushoramari akaba na nyiri ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yafashe...
22 January 2020 Yasuwe: 4440 0

Frank Lampard yabwiye amagambo akomeye abakinnyi be bananiwe gutsinda...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard yarakariye cyane abakinnyi be bitwaye nabi...
22 January 2020 Yasuwe: 3075 0