skol
fortebet

Umutoza Migne yarahiriye kwitendeka ku Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryamwambuye akayabo

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

Byari ibyishimo bikomeye umwaka ushize wa 2019 ubwo umutoza Sebastien Migne ukomoka mu Bufaransa yaheshaga ikipe y’igihugu ya Kenya (Harambee Stars) itike y’igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere mu myaka 15. Mu itsinda F iki gihugu cyarangije ku mwanya wa kabiri inyuma ya Ghana maze bahita babona itike iberekeza mu Misiri mu gikombe cya Afurika.

Sponsored Ad

Sebastien Migne w’imyaka 47 yatangarije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ko igihe amaze ategereje amafaranga ye gihagije. Nkuko uyu mutoza yamaze kubitangaza kuri ubu ngo inzira isigaye ni ukugeza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya muri FIFA.

Sebastien Migne yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Kenya Harambee Stars muri Gicurasi 2018, iki gihe yaje asimbura Stanley Okumbi wari umutoza w’agateganyo. Stanley Okumbi na we yari yasimbuye umutoza ukomoka mu Bubiligi Paul Put wari umaze kwirukanwa. Nubwo Sebastien Migne yari yafashije Kenya kubona itike y’igikombe cya Afurika 2019 cyabereye mu Misiri, yaje kwirukanwa muri Kanama 2019 nyuma yo gutsindwa na Tanzania bigatuma Babura itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN).

Uyu mutoza yagize ati ‘’ Nategereje bihagije narihanganye ndetse mba inshuti nziza kuri FKF ariko birasa n’aho ntacyo bibabwiye. Twagiranye ibiganiro mu mezi ashize gusa ntabwo bubashye ibyo twemeranyije, ntabwo babaye abanyakuri. Mbese ni umuco wabo, Adel Amrouche ndetse na Bobby Williamson na bo ntibabishyuye. Bitarenze iyi Mpeshyi bagomba kuba banyishyuye cyangwa nzitabaze FIFA.’’

Sebastien Migne yatangaje ko kurega Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya atagiye kubikora yishimye ahubwo ngo ni yo nzira abona ishoboka kuri ubu.

Uyu mutoza yakomeje agira ati ‘’ Nkunda Kenya, umuryango wanjye na wo uracyaba muri iki gihugu. Mfite inzu muri Kenya kubera urukundo nahakunze ariko rimwe na rimwe biba ari ngombwa gufata icyemezo, si byo nifuzaga gusa n’ubundi baracyafite igihe bashobora kunyishyura.’’

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryakomeje kurangwa no gusezerera abatoza amasezerano yabo atarangiye ndetse abenshi bajyanye ibirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA. Scot Bobby Williamson yareze FKF ndetse Urukiko rushinzwe abakozi muri Kenya rwemeje ko agomba guhabwa miliyoni 55 z’Amashilingi ya Kenya. Amrouche ukomoka muri Algeria na we nyuma yo kurega FKF muri FIFA bemeje ko agomba guhabwa amafaranga agera kuri miliyoni 109 z’Amashilingi ya Kenya.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya (FKF), ryahawe tariki 18 Gicurasi kuba ryamaze kwishyura abo batoza bose gusa kugeza ubu ntirirabishyura. Kenya ishobora guhagarikwa mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar, kugeza ubu Nick Mwendwa uyobora FKF ntacyo atangaza kuri ibi bihano bashobora gufatirwa.

Inkuru ya Heritier Twizerimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa