skol
fortebet

Umutoza Setien yaciye ibintu kubera akazi yarimo mbere y’uko abwirwa ko yagizwe umutoza wa FC Barcelona

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza Quique Setien wahawe inshingano zo gusimbura Ernesto Valverde ku gutoza ikipe ya FC Barcelona,yabwiye abanyamakuru ko yamenye ko yahawe aka kazi aragiye inka ze ndetse atigeze na rimwe atekereza ko yatoza iyi kipe y’igihangange.

Sponsored Ad

Quique Setien w’imyaka 61 wahoze atoza Real Betis mu mwaka w’imikino ushize,yeretswe abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ahita ababwira ko yari aragiye inka ze arangije abona yagizwe umutoza wa FC Barcelona.

Yagize ati “Ntibyigeze biba mu nzozi zanjye zidasanzwe ko nazagera aha ngaha.Ejo nari ndagiye inka mu cyaro iwacu,none uyu munsi ndi hano gutoza abakinnyi ba mbere ku isi.”

Abajijwe ku byishimo afite byo kuba agiye gutoza Lionel Messi yagiye ashimagiza mu binyamakuru inshuro nyinshi Setien yagize ati “Nishimiye ko maze imyaka 12 nicara kuri televiziyo mureba we n’abandi bakinnyi bakinana batumye uyu mukino uryohera abawureba buri munsi.”

Uyu mutoza yavuze ko atariyumvisha ukuntu agiye gutoza abakinnyi ba mbere ku isi gusa yemeje ko ngo bahuye ndetse bamubwira ko bamwishimiye ndetse biteguye gukorana nawe.

Uyu mutoza yakoresheje imyitozo kuri uyu wa kabiri aho yasinye amasezerano azamugeza muri Kamena 2022.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa