skol
fortebet

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze abakinnyi 2 ba United bamufashije guhagama Liverpool

Yanditswe: Monday 21, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer,yishimiye bikomeye imyitwarire y’abakinnyi be babiri barimo Marcus Rashford na Daniel James bamufashije guhagama Liverpool kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yabaye ikipe ya mbere yahagamye Liverpool ikayikuraho inota muri shampiyona y’Ubwongereza y’uyu mwaka igeze ku munsi wa 09 nyuma y’aho mu mukino wabaye kuri iki cyumweru banganyije igitego 1-1.

Liverpool yari imaze gutsinda imikino 8 yikurikiranya muri shampiyona y’uyu mwaka,yagowe bikomeye na Rashford ndetse na Daniel James mu mukino yakinnye nabi cyane ugereranyije nuko yari isanzwe ikina.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko abasore be babiri barimo Daniel James na Rashford bitwaye neza cyane.

Yagize ati “Niwo mukino Rashford yitwayemo neza cyane kurusha indi yose yakinnye mu mezi 10 tumaranye.Yagoye ba myugariro ku muvuduko,yashatse imipira kenshi,yugariye neza ndetse yagerageje kugumana umupira.Yagaragaye kenshi ahangana na Van Dijk.Bigaragara ko amaze gukura ndetse afite imbaraga.”

Kuri Daniel James Ole yagize ati “James n’umukinnyi w’intwari.Yakoreweho amakosa menshi akongera akabyuka.N’umukinnyi buri wese atakwifuza guhura nawe kubera ahanini umuvuduko we ndetse birashimishije gukorana nawe.We na Rashford bakinnye neza cyane.”

Manchester United yongeye kugaragaza ko ari ikipe nkuru kuko benshi bari bazi ko iratsindwa ibitego byinshi na Liverpool,ariko yishe umukino wayo birangira iyikuyeho inota rimwe ku kibuga Old Trafford.

Manchester United iracyari ku mwanya wa 13 n’amanota 10 mu gihe Liverpool iyoboye shampiyona n’amanota 25 aho irusha Manchester City amanota 6.



Marcus Rashford watsinze igitego Liverpool na Daniel James wamuhaye umupira wa nyuma bashimwe n’umutoza Ole

Ibitekerezo

  • Yibagiwe Atinkson!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa