skol
fortebet

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye kunuganugwa

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Ukuboza 2019,ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wayitozaga kuva muri Nzeri aho bivugwa ko ashobora guhita asimburwa na Casa Mbungo Andre.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganiriye n’umutoza Casa Mbungo mu minsi ishize kugira ngo nava muri AFC Leopards imaze amezi asaga 4 itamuhemba ahite ayisinyira amasezerano.

Mu mezi yashize,Rayon Sports yigeze kuganira na Mbungo ngo ayitoze ariko biza kwicwa n’uko uyu munyarwanda yababwiye ko ashaka ko amasezerano ye ashingira ku mategeko.

Casa Mbungo yabwiye Radio 10 mu minsi ishize ko yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azana umunyamategeko we kugira ngo amufashe guhuza amasezerano bashaka kumuha n’amategeko ubu buyobozi burabyanga.

Uku gutinda mu makorosi kwa Casa Mbungo kwatumye Robertinho wari wanze amafaranga bamuhaga yisubiraho ahita ayemera gusa nawe byarangiye adahawe amasezerano yari yemerewe.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 wa shampiyona n’amanota 31 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 6 gusa ubuyobozi bwayo buvuga ko butaracika intege bwifuza kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Umutoza Casa Mbungo yamaze kwandikira AFC Leopards ayimenyesha ko ayihaye integuza y’iminsi 15 yo kuyivamo ndetse biravugwa ko mu minsi mike araza mu Rwanda mu biruhuko akanaganira na Rayon Sports igomba guhita ishaka umutoza vuba na bwangu kugira ngo ategure umukino w’umunsi wa 16 izahura na Gasogi United.


Umutoza Casa Mbungo ashobora guhita asinyira Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa