skol
fortebet

Umutoza w’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatunguranye agereranya abafana ba yo n’Inkende

Yanditswe: Tuesday 28, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yirukanye umutoza wayo, Luc Eymael imurega kuvuga ’amagambo y’ivangura’ ku bafana b’iyi kipe.

Sponsored Ad

Ni amagambo Luc Eymael yatangaje kuri iki cyumweru ubwo Young Africans yatsindaga ikipe ya Lipuli igitego 1-0 ku mukino usoza shampiyona y’igihugu cya Tanzania.

Uyu mutoza yari yagize ati, “Ntabwo nishimye muri iki gihugu cyanyu cya Tanzania, muri abantu batize, ndarambiwe, nta modoka ngira, nta WiFi nta DSTV, abafana batazi umupira baba basakuza gusa nk’inkende cyangwa imbwa.”

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ryavuze ko rizarega uyu mutoza muri FIFA bitewe n’amagambo yuzuye ivangura yatangajwe n’uyu mutoza.

Eymael, Umubirigi watoje ikipe ya Rayon Sports mu 2014, yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi abaturage ba Tanzania.

Eymael yumvikanye avuga ko abafana ba Young Africans ari ’nk’abazimu batazi iby’umupira ariko bagasakuza nk’inkende cyangwa imbwa’ amagambo afite abo yarakaje.

Uyu mutoza yari amaze amezi umunani aje gutoza iyi kipe, avuye muri Black Leopards yo muri Africa y’Epfo.

Eyamael yavuze ibi ari gusubiza ku gitutu cy’abafana bamusabaga gusimbuza umukinnyi Yikpe Ghislain mu mukino yariho atoza mu byumweru byashize.

Nyuma y’ibi, Eymael yanditse kuri Facebook ubutumwa busaba imbabazi bwakwirakwijwe cyane muri Tanzania, aho yavugaga ko yabitewe n’umujinya.

Ubutumwa bwagiraga buti , “Ndashaka gusaba imbabazi abaturage ba Tanzania, abakuriye ikipe ya Yanga, abafana n’abaterankunga kubera ariya magambo. Ariya si amagambo ya Luc Eymael ahubwo ni umujinya n’amarangamutima…”

Nubwo yasabye imbabazi, ikipe ya Young Africans ubu yatangaje ko yahagaritse amasezerano bari bafitanye.

Ubwo yatozaga Rayon Sports mu 2014, Luc Eymael yahagaritswe kudatoza mu Rwanda imyaka ibiri, ashinjwa guteza urugomo ku kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa