skol
fortebet

Umutoza wa Arsenal yahaye gasopo Lacazette wagaragaje imyitwarire mibi ku mukino wa Tottenham

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery yaburiye rutahizamu we Alexandre Lacazette ukomeje kugaragaza imyitwarire mibi yo kwivumbura igihe asimbujwe mu kibuga.

Sponsored Ad

Rutahizamu Lacazette yababajwe no gusimbuzwa ku munota wa 56 na Pierre Emerick Aubameyang ku mukino banganyije na Tottenham kuwa gatandatu taliki ya 02 Werurwe 2019, bituma agaragara ari kwivumbura ageze ku ntebe y’abasimbura.

Unai Emery yabwiye abanyamakuru ko ariwe ufata ibyemezo muri Arsenal buri mukinnyi wese akwiriye kumwubaha,aboneraho kuvuga ko Lacazette na Aubameyang batitwara neza iyo bombi babanje mu kibuga.

Yagize ati “Bagomba kwishimira icyemezo cyanjye.Mpora nshaka icyatuma ikipe itsinda kandi bahora bakina imikino itandukanye.Hari ubwo ntishimira imikinire yabo iyo babanje mu kibuga bombi ariko mpora nkora akazi kanjye neza kugira ngo mbashe kubafasha gutanga ibyo bafite iyo bakinannye cyangwa hakinnye umwe.”

Arsenaligiye kongera kugira icyumweru gikomeye kuko kuwa Kane w’iki cyumweru izerekeza mu Bufaransa gukina umukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Europa League na Stade Rennais hanyuma ku Cyumweru yakire Manchester United kuri Emirates Stadium.


Unai Emery yasabye Lacazette kujya yubaha ibyemezo afashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa