skol
fortebet

Umutoza wa Arsenal yakoze ikintu gitangaje mu guhosha imvururu zavutse mu bakinnyi nyuma y’umukino wa Watford

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Arsenal bari kurebana ay’ingwe nyuma y’aho bamwe muri bo bitwaye nabi bagatsindisha ikipe ku mukino wo ku cyumweru wabahuje na Watford bakanganya ibitego 2-2 kandi iyi kipe y’I London yari yatsinze ibitego 2-0 mu gice cya mbere.

Sponsored Ad

Bamwe mu bakinnyi ba Arsenal batunze urutoki ubwugarizi bwabo by’umwihariko Sokratis na David Luiz ko aribo batsindishije iyi kipe bigatuma Watford ibishyura ibitego 2 bari bayitsinze.

Nyuma y’uyu mukino,ubuyobozi bwa Arsenal bwatumije abakinnyi igitaraganya bajya gusangirira muri resitora yitwa Novikov,umutoza Unai Emery abategeka gusenyera umugozi umwe.

Ba myugariro ba Arsenal barimo Sokratis na Luiz nibo batanze ibi bitego mu buryo bugaragarira buri wese kuko uyu mugereki yahereje umupira mu rubuga rw’amahina Tom Cleverly aratsinda mu gihe David Luiz we yakoreye ikosa kuri Pereyra mu rubuga rw’amahina birangira umusifuzi atanze penaliti.

Umutoza Unai yabwiye aba bakinnyi ko isi yose yiteguye kubanenga kubera uko bari bwitware inyuma y’iki kibazo cyo gutsindwa ibitego bidasobanutse.

Yababwiye ko bakomeza kunga ubumwe nyuma yo gushwanira mu rwambariro bapfa ibi bitego batsinzwe na Watford.

Xhaka yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi ba Arsenal bakinannye ubwoba mu gice cya kabiri bituma bishyurwa biriya bitego.

Amakuru aturuka muri Arsenal aravuga ko mu ikipe harimo imyitwarire mibi n’agasuzuguro ndetse umutoza Unai Emery yabuze umuyobozi wamufasha guhosha izi mvururu.

Pierre Emerick-Aubameyang yabwiye abanyamakuru ko bagenzi be bihereye ibitego by’ubuntu ikipe ya Watford.


Abakinnyi ba Arsenal bashwanye nyuma yo kunganya na Watford ibitego 2-2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa