skol
fortebet

UPDATE: Umutoza Guy Bukasa yerekeje muri Rayon Sports yakubye umushahara yahabwaga na Gasogi United

Yanditswe: Thursday 02, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umutoza wa Gasogi United witwa Guy Bukasa,yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na KNC yari yavuze ko yaganiriye n’abayobozi b’iyi kipe kuri telefoni ariko ataremera kuyitoza .

Sponsored Ad

Umutoza Guy Bukasa watozaga ikipe ya Gasogi United,yamaze gusinyira Rayon Sports FC kuyitoza amasezerano y’umwaka umwe w’imikino 2020/2021 .

Bukasa wari umaze umwaka muri Gasogi United,yahisemo gutandukana nayo yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.

Andi makuru aravuga ko Bukasa Guy wahembwaga $1500 muri Gasogi United azajya ahembwa $4000 mu ikipe ya Rayon Sports.

Bukasa ngo yahisemo kujya mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’uko byinshi yasabye babimwemereye ndetse byitezwe ko ari buzane na Manace Matatu ukina asatira bakoranaga muri Gasogi United.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwageze ku mutima Bukasa nyuma y’aho bwemeye kumuha umushahara w’ibihumbi 4 by’amadolari (4000$) buri kwezi, ariko akaba yabanje guhembwa amezi abiri mbere yuko atangira akazi (8000$).

Amakuru aravuga ko ikipe ya Gasogi United igiye gusinyisha umutoza Roberto Oliviero Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports FC ngo asimbure Bukasa.

Nta gihindutse, Guy Bukasa arajyana n’umutoza wari umwungirije muri Gasogi United. Rayon Sports ikaba yamaze kumvikana na Manasse Matatu, igisigaye ni ukuganira n’ikipe yakiniraga.

Mu masaha 3 ashize,Umutoza Guy Bukasa wahoze atoza Gasogi United ari kumwe n’uwari umuyobozi we KNC,bari mu kiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko kugeza ubu ari gushaka akazi kuko nta kipe arasinyira gusa ngo ntabwo arahura n’abayobozi ba Rayon Sports ku buryo yayerekezamo.

Yagize ati “ Ntabwo ndi umubeshyi kandi KNC arabizi neza. Nibyo nari nasinye umwaka umwe w’imikino warangiye imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiriye Isi. Ibibuha ni ibisanzwe, bashobora gutangaza Cristiano Ronaldo muri Gicumbi, bashobora gutangaza Mourinho muri Espoir FC, navuganye n’abantu barenga 10 mu bihugu bitandukanye haba mu Rwanda cyangwa ahandi.

Ibyo guhura n’abayobozi ba Rayon Sports ejo hashize, ntabwo ari byo. Ejo byaravugwaga, ariko uyu munsi nakiriye telefoni z’abantu bo muri iyo kipe, babinsaba ndabumva, ariko ntacyo twemeranyije.”

Bukasa yakomeje yemeza ko nta kipe arasinyira yaba mu Rwanda cyangwa mu mahanga ati “Nta hantu ndasinya amasezerano mu ikipe iyo ariyo yose. Rayon Sports yamvugishije ariko nta masezerano ndayisinyira, kimwe n’uko ntarongera amasezerano muri Gasogi United.”

Uyu mutoza ukomoka muri RDC yavuze ko ashobora kongera amasezerano muri Gasogi United kuko mu gitondo aribwo ubuyobozi bwayo bwamushyikirijwe ibizaba biyakubiyemo gusa ngo nta mwanzuro arafata.

Ku ruhande rwa KNC yavuze ko umutoza Bukasa ari mwiza ndetse bifuza kugumana nawe gusa ngo abonye indi kipe imuha ibirenzeibyo bari kumuha bamusezeraho bagashakira ahandi.

Ati “Twamubonye akuze kandi ntabwo azaguma muri Gasogi kugeza apfuye. Benshi baramushakaga, ahitamo twe. N’ubu amahitamo ni we uzayakora. Twakwishimira ko yabonye aho bamuha ibyo yifuza.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa