skol
fortebet

Umutoza wa PSG yamenye ibanga rituma batarekura rutahizamu Neymar Jr

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa PSG, Thomas Tuchel yabwiye ikipe ya Real Madrid na FC Barcelona bivugwa ko zifuza rutahizamu Neymar Jr ko zigomba gutegereza ikipe ikabanza kubona umusimbura we ikabona kumurekura.

Sponsored Ad

Tuchel yabwiye ibi bigugu byo muri Espagne ko ikipe ya PSG itaigera irekura Neymar Jr igihe cyose hataraboneka uwo kumusimbura.

Yagize ati “Ntabwo twatakaza Neymar Jr tutarabona umusimbura we.Nitubasha kumugumana tuzaba dufite umukinnyi wadufasha gutsinda buri wese.Nta kintu cyahindutse,isoko riracyafunguye kandi ntabwo ikibazo cyacu kizakemuka uyu munsi cyangwa ejo ahubwo turacyashaka igisubizo.”

Tuchel ategereje ko abayobozi be basinyisha umunya Argentina Paulo Dybala wa Juventus kugira ngo babone kurekura Neymar Jr wamaze gutangaza ko atazongera gukinira Psg ukundi.

Uyu mutoza yavuze ko impamvu Neymar adakina ari uko atarakorana imyitozo ihagije na bagenzi be ndetse no gutinya ko ashobora kuvunika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa