skol
fortebet

Umutoza wa Rayon sports yasabye komite kumugurira abakinnyi 3 bakomeye

Yanditswe: Saturday 26, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Guy Bukasa,yasabye komite y’agateganyo ya Rayon Sports kumugurira abakinnyi 3 bakomoka muri RDC bakomeye cyane ndetse banakina mu makipe akomeye.

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,muri raporo yatanzwe na Komite ya Munyakazi Sadate, harimo ko umutoza wa Rayon Sports; Guy Bakasa, yari yarasabye kugurirwa abakinnyi batatu bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi raporo igira iti “Hari abakinnyi bifujwe n’umutoza tugirana ibiganiro, ariko twari tutarabasinyisha mwazabikurikirana. Ni Kambale Musafiri (AS Nyuki/RDC), Déo Kanda (Simba SC/ Tanzanie) na Vital Ourega (TP Mazembe/ RDC).”

Komite ya Munyakazi Sadate yagaragaje ko mu bakozi 55 ba Rayon Sports, kuri ubu abakinnyi bafitanye amasezerano nayo ari 43 barimo 10 bakiri bato ndetse n’abandi icyenda bagize intebe y’abatoza n’abandi bakorana bya hafi nk’abaganga.

Hari amakuru avugwa ko kuri ubu abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports bakusanyije miliyoni 200 Frw bashaka kuyiguriramo abakinnyi bakomeye cyane barimo abakina inyuma ku mpande.

Mu mazina avugwa, harimo uwari kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric wasinyiye Police FC no kugura myugariro Rusheshangoga Michel uheruka kongera amasezerano muri AS Kigali na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane nawe wa AS Kigali

Biravugwa ko Rayon Sports iri mu biganiro n’abandi bakinnyi nka Babuwa Samson, ikaba yakwishyura miliyoni 10 Frw kuri uyu mukinnyi waguzwe na Kiyovu Sports kuri miliyoni 7 Frw muri Gicurasi.

Rayon Sports irifuza rutahizamu Babuwa mu buryo bushoboka bwose, kuko ni umwe mu bakinnyi bayigoye mu mwaka ushize w’imikino aho mu bitego 4 Sunrise FC yatsinze Rayon Sports umwaka ushize uyu rutahizamu yatsinzemo 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa