skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje impamvu ikomeye yatumye Etincelles FC ibahagama

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko ikipe ye yabuze amahirwe mu mukino yanganyijemo na Etincelles FC 0-0 anashimangira ko iyo Rutanga abasha kwinjiza penaliti yahawe byari kubafasha gutahana amanota 3.

Sponsored Ad

Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego imbere ya Etincelles FC,yananiwe gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya bituma iguma ku mwanya wa 05 wa shampiyona.

Javier Martinez Espinoza umutoza mukuru wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko batahiriwe n’uyu mukino gusa ngo iyo Eric Rutanga yinjiza penaliti byari koroshya imibare.

Yagize ati “Twagerageje gukora cyane mu mukino ariko penaliti yahushijwe na Rutanga yari kuba urufunguzo rw’umukino, bishoboke ko Rutanga nta cyizere yari yifitiye ariko nta kundi tuzareba mu mikino itaha”.

Martinez yatangiye kujya ku gitutu kuko yatakaje amanota 5 mu mikino 2 ishize ndetse mu mukino ukurikira azasura Musanze FC kuri stade Ubworoherane.


Rayon Sports yatakaje amanota kabiri kikurikiranya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa