skol
fortebet

Umuvugizi w’abafana ba APR FC yahagaritswe kubera ubutumwa buserereza Rayon Sports yashyize kuri WhatsApp

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2020

Sponsored Ad

Umuvugizi w’abafana ba APR FC,Emile Kalinda, yahagaritswe kubera amagambo yanditse kuri Whatsapp nkuko urubuga rw’iyi kipe rubitangaza ruti "
Kuri iki Cyumweru Tariki 26 Mutarama, ikipe y’ ingabo z’ igihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika uwari umuvugizi w’abafana bayo Bwana Emile Kalinda, nyuma y’ubutumwa bwagiye bukwirakwira yoherereje (mugenzi we wo mu yindi kipe) ku mbuga nkoranyambaga (Whatsapp) yanditse bugaragaramo amagambo atari meza kandi APR FC itakwihanganira.
Usibye guhagarikwa ku (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’abafana ba APR FC,Emile Kalinda, yahagaritswe kubera amagambo yanditse kuri Whatsapp nkuko urubuga rw’iyi kipe rubitangaza ruti "

Kuri iki Cyumweru Tariki 26 Mutarama, ikipe y’ ingabo z’ igihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika uwari umuvugizi w’abafana bayo Bwana Emile Kalinda, nyuma y’ubutumwa bwagiye bukwirakwira yoherereje (mugenzi we wo mu yindi kipe) ku mbuga nkoranyambaga (Whatsapp) yanditse bugaragaramo amagambo atari meza kandi APR FC itakwihanganira.

Usibye guhagarikwa ku mwanya w’umuvugizi w’abafana, ubuyobozi bwa APR FC kandi bukaba buhagaritse bwana Emile Kalinda no kutazongera kugaragara kuri Stade mu irushanwa ry’ubutwari 2020, ryatangiye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu Tariki 25 Mutarama kugeza rirangiye ku Itariki ya 01 Gashyantare.

Ubuyobozi bwa APR FC buboneyeho no kongera kwibutsa abafana ba APR FC bose ko badakwiye guteshuka na gato ku nshingano zo kurangwa n’ikinyabupfura. Ubuyobozi bukomeza kandi butangaza ko butazigera bwihanganira umufana wa APR FC uwo ari we wese uzagaragaraho imyitwarire itari myiza.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwisegura ku mvugo ya Emile Kalinda k’uwo ari we wese yaba yarakomerekeje. Nyuma yo guhagarika Emile, ubuyobozi bwa APR FC bukaba buzabamenyesha vuba aha umuvugizi mushya w’abafana bayo.

Ibitekerezo

  • Nyira karimi kabi yatanze umurozi gupfa!

    Aha ho yakabije, ariko umenya atazi n’amateka. APR/FPR yarwanyije kwambura abantu ubumuntu ubita amazina abatesha agaciro. Kwita abantu inzoka byo biri no mu mateka yacu asharira, ntibyari bikwiye gukoreshwa muri iki gihe tugezemo. Azasabe imbabazi umuryango wa sport mu Rwanda, maze ikipe ye nayo imubabarire.

    Namwe abanyamakuru murasetsa rwose ngo yahagaritswe kubera ubutumwa buserereza Rayon !!!!mwakwise ibintu mu mazina yabyo??? yazize ubutumwa bubiba amacakubiri mu banyarwanda, nta soni ngo abarayon bajye Mozambique ntabwo mwibuka mbere ya genocide abantu bavuga ko bamwe baturutse muri Ethiopie?? ikintu cyo kwita abantu inzoka ntabwo mwibuka amahano byagejeje iGihugu??? uyu mugabo Emille iyi message ye irimo kubiba urwango ntabwo ari uguserereza gusa, ahubwo turaza gutanga ikirego kuri RIB ntibirangirira aha.

    kumuhagarika ntibihagije RIB igomba gufungura dossier kuko iyo ni ingengabitekerezo yo ku rwego rwo hejuru

    Nicyo nkundira Abayobozi ba APR. Bafata ibyemezo bikenewe birebana na gahunda y’ikipi. Abafana basesereza, bandika amagambo yuzuye urwango agomba kuducikaho. Ntabwo umupira watugonganisha ahubwo wakabaye utuma turushaho kwunga ubumwe. N’abayobozi b’andi makipe barebere kuri uru rugero rwiza rwa APR, bajye bakebura abafana babo mugihe bateshutse umurongo wo kubahana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa