skol
fortebet

Umuvugizi wa Musanze FC yasubije KNC mumagambo akakaye

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Imyiteguro ni yose ku makipe atandukanye by’umwihariko ku ikipe ya Gasogi United na Masanze zizabimburira izindi.

Sponsored Ad

Musanze iraba iri i Kigali kuri uyu wa 4 Team Manager akaba na n’umuvugizi wa Musanze FC NIYONZIMA Patrick abajijwe uko ikipe ya Musanze yiteguye Gasogi,yatangije igitwenge,aseka cyane,avuga ko Gasogi atari ikipe ibasaba kwitegura bihambaye,aho yanavuze ko bazayisekura nk’abasekura ubunyobwa bwumye.

Ati"Haaaaaaaa uransekeje cyane,Gasogi na Musanze ntabwo ari umukino ukomeye Gasogi ni ikipe ntoya cyane tuzakubitira KNC Regional yumirwe, Gasogi si izina rikomeye si Mazembe si na Barcelona,ikindi ni uko kuruhande rwa Musanze imbere ya Gasogi ngo bizaba ari nko kunywa amazi ufite inyota .Musanze ntituri ku rwego rwa Gasogi ubwo se udatsinze ikipe icirirtse nka Gasogi wazatsinda iyihe?"

Umuvugizi wa Musanze Patrick ati Gasogi tuzayisekura nk’ubunyobwa bwumye cyane NIYONZIMA Patrick wavugananaga icycizere cyinshi yakomeje agira ati "Gasogi tuzayisekura nk’abasekura ubunyobwa bwumye cyane, KNC ibyo atabonye kuva yavuka agiye kubibona.Musanze izamukorera ibintu atazibagirwa mu mateka ye.Gasogi ntabafana igira,ahubwo igira abakunzi ariko twe Musanze dufite abafana tukagira n’abakunzi,urumva rero Musanze na Gasogi ntaho zihuriye"

Patrick yavuzeko Gasogi ntabafana igira KNC ngo ibyo atabonye kuva yabaho,nibyo Musanze izamwereka NIYONZIMA Patrick ubusanzwe ni umunyamakuru w’imikino kuri Energy fm akaba kandi ari na Team Manager akaba na n’Umuvugizi wa Musanze FC.

Uyu mukino urahuza ikipe ya Gasogi n’ikipe ya Musanze uteganyijwe kuri uyu wa 4 taliki 21/11/2019 saa 15h00 kuri Sitade ya Kigali 15h00. kwinjira muri uyu mukino ni 1,000 ahasanzwe /3,000 ahatwikiriye / 5,000 muri VIP na 10,00 muri VVIP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa