skol
fortebet

Umuvugizi wa Rayon Sports yamaze kwegura ku mirimo ye

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,washyizweho na Munyakazi Sadate usanzwe ari perezida w’iyi kipe,biravugwa ko yamaze kwegura ku mirimo ye bijyanye n’umwuka mubi uri muri iyi kipe.

Sponsored Ad

Nkurunziza watangiye imirimo yo kuba umuvugizi wa Rayon Sports muri Nyakanga umwaka ushize,biravugwa ko yamaze kwegura ku mirimo ye aho kwanga kuva ku izima nka Perezida Munyakazi Sadate ukomeje kweguzwa n’abagize komite y’umuryango wa Rayon Sports akabyanga

Umwe mu bari mu boyobozi bwa Rayon Sports yabwiye Ikinyamakuru FunClub ko Nkurunziza Jean Paul yarangije kubabwira ko abaye ahagaritse kuba umuvugizi w’iyi kipe ikintu cyaje gitunguranye kuri benshi.

Yagize ati: “Ni byo Jean Paul yeguye ku mirimo ye. Yabivuze ariko ubuyobozi ntacyo bwari bwabitangazaho gusa amakuru rwose ni yo ko yeguye”.

Kwegura kwa Nkurunziza ni kimwe mu byerekana ko Perezida Munyakazi Sadate yatangiye gutakaza amaboko amushyigikiye kuko uyu yari amaze iminsi amurwanira ishyaka.

Muri iki gitondo,nibwo humvikanye amakuru ko ihuririro ry’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports rizwi nka Fan Base,ryagize uruhare mu gushyiraho perezida Munyakazi Sadate, ryateguye inama kuri uyu wa Gatatu nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa waryo Bwana Runigababisha Martin Michael.

Iyi nama iri bubere kuri group ya WhatsApp ya Fan Base, ikitabirwa n’abayobozi ba Fan Base gusa nta muyobozi n’umwe wa Rayon Sports cyangwa uwigeze kuyiyobora , iraba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu saa 15:00.

Iyi nama iriga ku bibazo Rayon Sports imazemo iminsi, imyanzuro ifatirwamo ikaba iribumenyeshwe amatsinda y’abafana ba Rayon Sports nyuma.

Amakuru avuga ko uyu munsi iri huriro ry’abafana ba Rayon Sports riri butangaze ku mugaragaro ko ridashyigikiye Munyakazi Sadate,rinamusabe kwegura ku mirimo ye.

Impamvu nyamukuru ituma benshi muri Rayon Sports bifuza ko munyakazi Sadate yegura n’uko uruganda rwa SKOL rusanzwe ari umuterankunga mukuru w’iyi kipe rwavuze ko ruzavugurura amasezerano y’imikoranire n’ikipe ndetse rugahita ruyiha miliyoni 47 FRW igihe cyose Munyakazi azaba atakiri perezida wayo.

Munyakazi Sadate yaburiye igisubizo ikibazo cy’amikoro make ari mu ikipe yatumye abakinnyi badahembwa kuva mu kwezi kwa kabiri ndetse benshi ntibarahabwa amafaranga bemerewe yo kubagura.

Nubwo Munyakazi ntako atagize ngo afatanye n’abafana gufasha ikipe,ibibazo byahumiye ku mirari bamwe mu bakinnyi batangira kugenda aho kuri ubu abagera kuri 3 bamaze gusohoka ndetse ngo barakurikirwa n’abandi benshi igihe icyo aricyo cyose.

Tariki ya 25 Gicurasi 2020,Komite y’umuryango wa Rayon Sports yanashyizwe mu kana ngishwanama k’ikipe yatangaje ko yakuye ku buyobozi Sadate na komite ye, ibintu uyu mugabo yahise atangaza ko nta burenganzira babifitiye ndetse avuga ko bikinisha.

Kuri uyu wa Gatatu kandi uhagarariye abafana ba Rayon Sports,Muhawenimana Claude yatangarije Radio 10 ko bifuza ko Munyakazi Sadate yakwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Rayon Sports yagushije ishyano pe umuyobozi nk’uyu ugambanira ikipe akayishora mu manza bene aka kageni uyu si umurayon ni intumwa ya satani, ararimbura, aratwika, arasenya, arajugunya, aramenagura ibyagezweho mu ikipe abantu biyushye akuya, nta mpuhwe afite ashaka gusiba izina rya Rayon ntirizongere no kwibukwa, iyi ngirwamuyobozi izahora yibukwa nk’iyagejeje ikipe kure habi hashoboka. Wakweguye ko intego yo gusenya wayigezeho uracyashaka iki wa mugabo we?

    URI umugabo Sha iyo byanze ufata umwanzuro ,ureke Sadate wishe ikipe gusa none arashaka no gusiga ayisenye ,bamwibeshye gusa ,ubonye Ferwafa yarimuhaye nka 5years byibura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa