skol
fortebet

Umuyobozi wa Manchester United yatewe n’abafana bari bariye karungu bashaka kumugirira nabi

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2020

Sponsored Ad

Abafana bikekwa ko ari aba Manchester United barakaye cyane batera urugo rw’umuyobozi w’iyi kipe [chief executive] witwa Ed Woodward ruherereye ahitwa Cheshire bitwaje ibishashi [fireworks] n’ibyuka bitanga imyotsi.

Sponsored Ad

Aba bafana bari bambaye imipira y’ingofero bateye kwa Ed Woodward barangije bavuga ko uyu muyobozi agiye gupfa azira kutagurira Manchester United ikaba igenda imanuka umunsi ku munsi.

Ku mukino United yatsinzwemo na Burnley n’uwa FA Cup batsinzemo ikipe ya Tranmere,abafana b’iyi kipe bumvikanye baririmba indirimbo zituka Woodward n’abaherwe baguze United,Glazer family.

Aba bafana bumvikanye basubiramo amwe mu mugambo y’indirimbo yo mu kinyejana cya 19 ya Clementine bagira bati “Ubaka igicaniro,ubaka igicaniro,ushyire ba Glazers hejuru,ushyire Ed Woodward hagati nurangiza utwike.

Nyuma y’izi ndirimbo zirimo amagambo mabi cyane,itsinda ry’abafana ba gica b’abahezanguni ryitwa “Men In Black” ry’abantu 20 birakekwa ko ariryo ryateye iyi nzu ya Woodward ya miliyoni 2 z’amapawundi.

Umwe muri aba bafana ba gica yagaragaye ari kujugunya ibishashi bitukura ku muryango munini ugana mu nzu ya Woodward mu gihe abandi baririmbaga indirimbo zimwibasira ko agiye gupfa.

Woodward w’imyaka 48 afite umugore n’abana babiri gusa amakuru avuga ko iki gitero cyabaye atari muri uru rugo.

Ikipe ya Manchester United yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko uwo ari we wese uza kugaragaraho kugira uruhare muri ibi, azacibwa ku kibuga cyayo ubuzima bwe bwose.

Yagize iti “Manchester United Football Club yamenye ibyabaye nijoro hanze y’urugo rw’umwe mu bakozi bayo.

Tuzi ko Isi y’umupira w’amaguru iraza kutwiyungaho mu gihe turi gukorana na Polisi ya Manchester kugira ngo hamenyekane aba bagizi ba nabi bakoze iki gikorwa kidakwiriye. Umuntu wese urafatirwa muri iki cyaha gikomeye arahagarikwa ubuzima bwe bwose ndetse azagezwa imbere y’ubutabera.”

Manchester United iri ku mwanya wa gatanu muri Premier League n’amanota 34 aho irushwa amanota 6 na Chelsea iri ku mwanya wa 4.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa