skol
fortebet

Umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa witabirie Miss Rwanda 2020

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Hussein Habimana, amaze ukwezi ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yabwiye FunClub dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo,Habimana Hussein yatawe muri yombi ndetse dosiye ye barangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha.

Ati: “Nibyo, Hussein ari gukurikiranywa ari ko dosiye ye twarangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha”.

Amakuru iki kinyamakuru cyamenye n’avuga ko Habimana Hussein yaba yarashukashutse umukobwa umwe mu bari muri Miss Rwanda 2020 akajya amusaba ko bahura amwizeza ko azamufasha kwegukana iri Kamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mwari utavuzwe amazina ngo byarangiye Hussein amukoresheje n’imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse birangira ahise amuta burundu.

Iki cyaha akurikiranyweho gihanwa n’ingingo y’196 mu mategeko ahana ibyaha y’u Rwanda aho bavuga ko umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite byibura imyaka 18 ahanishwa igihano kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Hussein, yari yijeje uyu mu Miss ko azamufasha kubona amajwi kubera ko asanzwe afite amafaranga atari make akesha kuba ahembwa umushahara urenga Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, gusa FunClub ikaba yari inafite amakuru ko ashobora kutazongererwa amasezerano muri Ferwafa ubwo amasezerano ye azaba arangiye muri Kamena 2020.

Hussein Habimana ntabwo ari mushya mu ba Miss kuko yaheruka gushakana na Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017, ni mu bukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019.

Habimana Hussein yagizwe umuyobozi wa tekinike muri Ferwafa Muri Nyakanga 2018 atsinze abandi Banyarwanda batanu bari basabye uwo mwanya barimo Mbabazi Alain, Muhire Hassan wahoze atoza Miroplast FC, Seninga Innocent utoza Musanze FC, Rukundo Eugène na Uwambaza Jean Marie Vianney we utarabashije no kwitabira ikizamini cyo kuvuga.

Uyu kuva yaza imikorere ye yagiye yibazwaho na bamwe mu bayobozi muri Ferwafa mu gihe bamwe mu batoza bakunze kwibaza ku bumenyi bwe cyane ko bivugwa ko uyu wagakwiye kuba abakuriye afite Licence C mu gihe mu Rwanda gutoza mu cyiciro cya mbere kuri ubu bisaba kuba ufite Licence A.

Ibitekerezo

  • Mbega inshako zikigihe ?uyu mumisi arushye Ari umwana Sasa ,yihangane nicyo nangira gushaka ukurikiye ubutunzi cy isura .uyu mugabo Imana izagutabare iyo ngeso ntijya isaza pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa