skol
fortebet

Unai Emery arifuza kugura ba rutahizamu babiri bitwaye neza muri uyu mwaka

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery yatangaje ko iyi kipe ikeneye ba rutahizamu batyaye ariyo mpamvu mu mpeshyi yifuza abakinnyi babiri, Ryan Fraser na Moussa Dembele.

Sponsored Ad

Arsenal iri kurwana no kurangiza mu makipe 4 ya mbere,irifuza kongera imbaraga mu busatirizi ariyo mpamvu Emery yatangiye kurambagiza ba rutahizamu yifuza kugura mu mpeshyi.

Unai Emery ntarahabwa amafranga yo kugura abakinnyi ariko biteganyijwe ko nabasha kugeza Arsenal mu makipe ane ya mbere muri premier League,azahabwa arenga miliyoni 100 z’amapawundi kugira ngo asane ahava mu ikipe ye.

Ryan Fraser yitwaye neza mu ikipe ya AFC Bournemouth muri uyu mwaka w’imikino,kuko amaze gutsinda ibitego 8 ndetse yatanze imipira 10 yavuyemo ibitego,mu gihe Moussa Dembele wa Lyon amaze kuyitsindira ibitego 18 muri uyu mwaka w’imikino.

Unai Emery yakunze Dembele akiri mu ikipe ya Celtic ndetse ngo asanzwe ari umufana ukomeye we,ndetse na Ryan Fraser.

Nubwo Dembele yifuzwa na Manchester United,Emery yamaze gusaba abashinzwe kumugurira abakinnyi ko batangira kumurambagiza



Dembele na Fraser barifuzwa na Emery

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa