skol
fortebet

Uruganda rwa Cimerwa rwahaye ibikoresho ya kipe y’abana yagaragaye mu myambaro ikozwe mu bikarito bya Sima[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa gatandatu, ubuyobozi bw’uruganda nyarwanda rukora sima rwa Cimerwa, rwasuye abana bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bagaragaye nk’ikipe y’umupira w’amaguru bambaye imyambaro ikozwe mu bikarito byavuyemo sima, rubaha inkunga y’ibikoresho.

Sponsored Ad

Ku wa kane w’iki cyumweru ni bwo uruganda rwa Cimerwa rwari rwatangaje ko uyu munsi rusura aba bana, nyuma y’uko ifoto yabo yari imaze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibikoresho ubuyobozi bwa Cimerwa bwahaye bariya bana byiganjemo imyambaro ya siporo ndetse n’imipira yo gukina.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa mu ruganda Cimerwa bwana Bayingana Yves, yavuze ko kuba basuye bariya bana bakanabagenera ibikoresho ari itangiriro y’ibyiza ndetse n’ubufasha uruganda rwa Cimerwa rwifuza guha bariya bana b’i Kivumu.


Ibitekerezo

  • Uku ni ko amateka avuka. CIMERWA muzakurikirane aba bana CEMERWA FC nk’uko bayise izakure igere igihe ikomera koko ku rwego rw’igihugu.
    Ahubwo munabashingire iduka i wabo ricuruza isima ndetse mushyire iwabo depot iyigurisha mu turere twa Karongi na Rutsiro mu rwego rwo kubateza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa