Kigali

Urugendo rwa Eden Hazard muri Chelsea ruri hafi kugana ku musozo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 April 2019 Yasuwe: 2885

Ibinyamakuru bikomeye mu Bwongereza no muri Espagne byatangaje ko mu minsi mike rutahizamu Eden Hazard araba yamaze kugera mu ikipe ya Real Madrid,cyane ko ngo mu minsi mike araza kuyisinyira amasezerano y’imyaka 6.



Eden Hazard ukundwa cyane n’umutoza Zinedine Zidane, mu minsi mike araba yerekeje mu mujyi wa Madrid gushaka inzu yo kubamo ubwo azaba amaze gusinyira iyi kipe y’ubukombe ku isi.

Real Madrid imaze imyaka myinshi ishaka Eden Hazard ariko ikagorwa n’amasezerano yari afitanye na Chelsea gusa kuri iyi nshuro bishobora gukunda kuko yanze kongera amasezerano ye azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Ikinyamakuru Marca kirusha ibindi ku isi kumenya amakuru ya Real Madrid cyavuze ko uyu Mubiligi w’imyaka 28 ari hafi gusinyira iyi kipe imyaka 6 ndetse ngo mu minsi mike iri imbere biraba byamaze kumenyekana.

Mu minsi mike Hazard ashobora kuva mu ikipe ya Chelsea kuko muri iki cyumweru Zidane yabwiye abanyamakuru ko buri muntu wese ku isi azi neza ko akunda Hazard cyane.



Ibinyamakuru bitandukanye byemeje ko Hazard ashaka cyane gukorana na Zidane

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Klopp yahaye igisubizo gitangaje umwana w’imyaka 10 wamwandikiye amusaba...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yakiriye ibaruwa itangaje y’umwana muto...
21 February 2020 Yasuwe: 4046 0

Urutonde ngarukakwezi FIFA rwasohotse ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’Amavubi’...

Urutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku...
21 February 2020 Yasuwe: 960 0

Umutoza Tony wa Mukura VS yahaye rugari abanyarwandakazi bifuza gukundana...

Umutoza wa Mukura VS,Tony Hernandez waraye yujuje imyaka 39 yagiranye...
20 February 2020 Yasuwe: 7952 0

Munyakazi Sadate yiyemeje kujyana mu nkiko umuyobozi wa SKOL wibasiye Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kujyana mu...
20 February 2020 Yasuwe: 8352 5

Umuyobozi wa SKOL yibasiye bikomeye ikipe ya Rayon Sports bafitanye...

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo...
20 February 2020 Yasuwe: 6405 3

Jose Mourinho yatsindiwe mu rugo muri Champions League bituma atangaza...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yitwaye nabi mu rugo mu mukino ubanza wa...
20 February 2020 Yasuwe: 3446 0