skol
fortebet

Uwahoze ari umuganga wa Liverpool yavuze ukuntu Steven Gerrard yakomeretse igitsina akakidoda bikarangira asubiye mu kibuga

Yanditswe: Saturday 11, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuganga wa Liverpool witwa Andrew Massey yavuze ko mu mikino ya FA Cup yo muri 2014,kapiteni Steven Gerrard yavunitse igitsina muri uyu mukino batsinzemo Bournemouth biba ngombwa ko amudoda asubira mu kibuga.

Sponsored Ad

Uyu muganga witwa Andrew Massey yavuze ko Gerrard witangaga cyane yavunitse igitsina ntibimubuze kurangiza uyu mukino kuko yakinnye iminota 90 yose.

Uyu muganga yavuze ko byabaye ngombwa ko bamudoda hakoreshejwe indodo 4 birangira agarutse mu kibuga gufasha iyi kipe yihebeye.

Uyu muganga yavuze ko ubwo yari muganga w’agateganyo wa Liverpool yatunguwe no kubona igitsina cya Gerrard cyuzuye amaraso biba ngombwa ko amudoda akoresheje indodo ariko uyu mukinnyi amubwira ko ashaka gukomeza gukina.

Uyu muganga yavuze ko Yadodeye Gerrard mu cyumba cy’ubuvuzi cyo ku kibuga Anfield birangira amubwiye ko adashaka ko bamusimbuza.

Yagize ati “Narebye hasi mbona amaraso ahantu hose ndangije mpita mvuga ati “Mbega,ushobora kuba uri kuribwa cyane.Nanyujije amaso ahantu hose nize kuvura nibuka ko ntize ibyo kudoda igitsina.Nahise ntekereza nti “Sinshaka ko igitsina cya mbere ndoze cyaba icya Steven Gerrard,ariko nicyo cyabaye icya mbere.

Mu gitabo cye nyuma yo gusoza umupira, Steven Gerrard yavuze uburibwe yagize muri uyu mukino batsinzemo Bournemouth ibitego 2-0.

Yagize ati “Natekereje ko ntasezera umukunzi wanjye wa kera.Nashoboraga kubwira Massey ko atameze neza kubera ibyari byabaye.Yakoze akazi keza.Sinigeze numva uburibwe ubwo yandodaga akoresheje indodo 4 nkuko yabivuze.”

Gerrard yavuze ko bagenzi be bakinanaga byabatangaje ndetse ngo baramusetse cyane ubwo bari bageze mu rwambariro umukino urangiye.

Gerrard w’imyaka 40 yakiniye Liverpool igihe kinini ariko kuri ubu n’umutoza w’ikipe ya Rangers mu gihugu cya Scotland.


Massey wadoze igitsina cya Gerrard agasubira mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa