Kigali
dnd

Uwahoze ari umugore wa rutahizamu Jese wahoze akinira Real Madrid yari apfuye azize kwiyongeresha iminwa [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 May 2019 Yasuwe: 2827

Umunyamakuru witwa Aurah Ruiz w’imyaka 29 wahoze ari umugore wa Jese Rodriguez wahoze akinira Real Madrid na PSG, yatangaje ko nyuma yo kwiyongeresha iminwa ngo arusheho gukurura abagabo,yagize ububabare bukomeye bwatumye ashaka kwiyahura.



Aurah Ruiz yavuze ko nyuma yo kwiyongeresha iyi minwa yagize ububabare bwinshi bwatumye yumva yifuza gupfa ndetse ngo n’isura ye yahise yangirika.

Yagize ati “Nabaye nk’umusazi.Iminwa yanjye yari imeze nk’inyama.Nahamagaye mama ndi kurira cyane.Sinashoboraga kwita ku mwana wanjye.Namubwiye ko nshaka gupfa kuko nangije isura yanjye.

Uyu mugore wagize ububabare bwinshi,ngo yifuje kwiyahura kubera ko uburibwe bwari bumubanye bwinshi gusa byaje guhinduka ku munsi wakurikiyeho arakira.

Uyu mugore yatandukanye na rutahizamu Jese mu mwaka ushize bapfuye ko uyu mukinnyi yashurashuraga cyane ndetse ngo ntiyitaga ku mwana wabo Nyan babyaranye.

Aurah Ruiz yavuze ko uyu Jese yanze kwita ku mwana wabo wavukanye ubumuga bitewe n’uko yavutse adashyitse.Uyu mugore yamujyanye mu nkiko.






Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yasinyishije umunya Cameroon ukina asatira [AMAFOTO]

Ikipe ikomeje gahunda yo kwiyubaka aho yasinyishije amasezerano y’ imyaka 2,...
21 January 2020 Yasuwe: 2686 0

APR FC na Rayon Sports zigiye kongera zicakirane

Irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Ubutwari rizakinwa n’amakipe ane ya...
21 January 2020 Yasuwe: 2996 1

Jose Mourinho yari agiye kurwana n’umwe mu bakinnyi atoza mu ikipe ya...

Hashize igihe gito umutoza Jose Mourinho agizwe umutoza wa Tottenham ariko...
21 January 2020 Yasuwe: 3313 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yafatiwe ibihano bikarishye kubera umutoza Casa...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gufatira ibihano ikipe ya...
21 January 2020 Yasuwe: 1337 0

Rayon Sports yemeje ko nta muntu uzongera kuyiyobora adafite miliyoni 25...

Ikipe ya Rayon Sports yafatiye imyanzuro myinshi mu nama y’inteko rusange...
20 January 2020 Yasuwe: 4962 1

Arsene Wenger yavuze ukuntu kuva ku kibuga cy’amateka cya Highbury byagize...

Umutoza Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya Arsenal yavuze ko...
20 January 2020 Yasuwe: 2211 0