skol
fortebet

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore yitabye Imana

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umwari witwa Kitumaini Diane wahoze ari Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’abagore “Amavubi” kuri iki Cyumweru yitabye Imana azize uburwayi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, yari mushiki wa Mwemere Ngirinshuti na we wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu y’abagabo ‘Amavubi’’.

Mbere y’umukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona wabaye Ejo ku Cyumweru wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru, habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka uyu mukobwa wakiniye ikipe y’igihugu.

Uretse gukinira Amavubi, Kitumaini Diane wari ufite imyaka 27 yakiniye ikipe y’abagore ya AS Kigali mbere yo kwerekeza muri APR WFC hagati ya 2013 na 2014 ndetse na Inyemera FC y’i Gicumbi.

Yari amaze imyaka igera kuri ibiri arwaye.

Ibitekerezo

  • uwiteka amwakire mube amena

    Ariko disi iyo mubika na Joy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa