skol
fortebet

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports arembeye mu bitaro muri Congo

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, akanayibera umutoza wungirije, Jeannot Witakenge ubu arembeye mu bitaro i Bukavu muri DR Congo nyuma yo kubagwa igifu.

Sponsored Ad

Jeannot Witakenge wakiniye Rayon Sports maze muri 2017 akaza kuyibera umutoza wungirije bagatandukana muri 2018, ntiyongeye kugaragara cyane, byavugwaga ko yahise yisubirira iwabo muri DR Congo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto y’uyu mutoza ari mu bitaro, afite ibipfuko byinshi ku mubiri(amwe muri aya mafoto ntabwo ari bugaragare muri iyi nkuru).

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagize ikibazo cyo mu nda, agiye kwa muganga basanga yaragize ikibazo mu gifu, abaganga bamubwiye ko agomba kubagwa.

Mu cyumweru gishize ni bwo uyu mugabo yabazwe, yabagiwe ku bitaro bya General de Reference Fomulac Katama biherereye i Bukavu muri DR Congo.

Jean Paul Nkurunziza n’umuvugizi mushya w’ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko aya makuru bayamenye ndetse ko harimo gukusanywa inkunga yo gufasha uyu munyabigwi w’iyi kipe.

Jean Paul Nkurunziza yagize ati”Nibyo twarabimenye ko Jeannot Witakenge wadukiniye igihe kinini akanadutoza ko yarwaye akaremba. Twabimenye yaramaze kubagwa atubwira ko wenda icyo akeneye ari amafaranga yo kwishyura ibitaro, ubu bihereye mu Fan Clubs igikorwa cyo gushaka uburyo twafasha Jeannot Witakenge cyaratangiye, kandi kirimo kugenda neza.”

Kugeza ubu amafaranga Jeannot yishyuzwa ntabwo aramenyekana ariko Jean Paul Nkurunziza yakomeje avuga uko yaba ngana kose ataruta ubuzima bwe, kandi akurikije amakuru ahabwa n’abayobozi ba fan clubs ni uko igikorwa kirimo kugenda neza mu minsi mike araba yagejejweho inkunga yagenewe n’iyi kipe.

Ibitekerezo

  • Pole sana Ndugu Jeannot.Waritangaga cyane muli Rayon Sports.Ndibuka amacenga,amashoti na pass zawe.Ikipe yawe nikore uko ishoboye igufashe ukire.Ariko ndabona arwaye n’ishaza ryo mu jisho (cataract).Gusa tuge twibuka ko mu isi nshya ivugwa ahantu henshi muli bible,indwara ndetse n’urupfu bizavaho burundu nkuko dusoma muli ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa kane.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa