skol
fortebet

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC yatandukanye na yo

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kunanirwa kumvikana na APR FC ku bijyanye no kuba yakongererwa amasezerano, Dr Nabil Bekroui wari umutoza wungirije muri iyi kipe yatangaje ko agomba gutandukana na yo akava mu Rwanda ubwo ingendo zizaba zifunguwe.

Sponsored Ad

Uyu munya-Maroc yari amaze umwaka umwe mu kipe y’ingabo z’igihugu, nyuma yo kuyigeramo mu mwaka ushize azanwe na mwene wabo, Mohammed Adil Erradi yari yungirije.

Ni umwe mu bafashije iyi kipe gusoza shampiyona idatsinzwe mu mikino 23 yakinnye, ahanini kubera imyitozo yo ku rwego rwo hejuru yahaga abakinnyi ndetse no kuzana “Science” muri ruhago y’u Rwanda itari imenyerewe.

Dr Nabil Bekroui aganira n’ikinyamakuru Fun Club, yahamije ko atazakomezanya na APR FC nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe bari basinyanye. Yagize ati:

Ntabwo nzongera amasezerano, nzava mu Rwanda mu mpera z’ukwezi. Ntabwo nzi niba Adil azahaguma ariko njye ntabwo nzongera.

Mu minsi yashize byari byavuzwe ko umutoza Nabil ashobora kwirukanwa na APR FC kubera ukutumvikana n’umutoza wayo mukuru, cyakora cyo iriya kipe y’ingabo z’igihugu iza kunyomoza ayo makuru ihamya ko abatoza bayo babanye neza.

Amakuru avuga ko umutoza Adil w’imyaka 41 we yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri yo gukomeza gutoza APR FC, nyuma yo kongererwa umushahara ukava kuri 18,000,000 Rwf ukagera kuri 20,000,000 Rwf ku kwezi.

Ni nyuma yo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona cya 18 mu mateka yayo yatwaye idatsinzwe umukino n’umwe.

Aganira n’ikinyamakuru cy’iwabo muri Marroc cyitwa Blad mu minsi yashize, Mohammed Adil Erradi yatangaje ko ari umunyamahirwe kuba yarisanze mu kipe y’amateka mu Rwanda itanga ibya ngombwa byose nkenerwa, bikaba mu byamufashije kwitwara neza. Hiyongeraho ko imitekerereze yo muri APR FC idatandukanye cyane n’iy’ Burayi.

Icyo gihe yavuze ko ubu ikimuraje ishinga ari ukugira APR FC ikipe ikomeye ku ruhando rwa Afurika, byibura akayigeza mu matsinda ya rimwe mu marushanwa akinirwa kuri uyu mugabane. Ati:

Ninkomeza mu Rwanda, intego yanjye ni ukugera byibura mu matsinda y’amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika. Ibyo bitabaye, u Rwanda ntiruzatera imbere mu isi y’umupira w’amaguru.

Byitezwe ko nyuma yo gutandukana n’umutoza Dr Nabil Bekroui, APR FC igomba gushaka umusimbura we uzayifasha mu mikino y’umwaka utaha w’imikino haba muri Shampiyona ndetse no muri CAF Champions league izahagarariramo igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa