Kigali

Vinicius Jr yahishuye igikorwa gikomeye Cristiano Ronaldo yakoze bigatuma yishimira igitego nkawe atsinze FC Barcelona

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 March 2020 Yasuwe: 3794

Rutahizamu ukiri muto Vinicius Jr yaraye akoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto utsinze igitego muri El Clasico ubwo yafahaga ikipe ye ya Real Madrid ndetse mu kucyishimira yiganye umunyabigwi w’iyi kipe Cristiano Ronaldo wari waje kureba uyu mukino.



Nyuma y’umukino,Vinicius Junior yahishuye ko yahisemo kwishimira igitego nka Cristiano kubera ko ngo yaje kubatera akanyabugabo igice cya mbere cy’umukino kirangiye.

Yagize Ati “Cristiano Ronaldo yaje mu rwambariro igice cya mbere kirangiye gushyigikira ikipe ndetse no kuduha morale.Niyo mpamvu nihimiye igitego nkawe. Cristiano Ronaldo n’umutsinzi mu kibuga no hanze yacyo.”

Vinicius yatsinze igitego cya mbere cya Real Madrid ku munota wa 52 ku mupira mwiza cyane yahawe na Kroos ariruka asigara areba izamu ateye mu izamu umupira ukorwaho na Pique ujya mu izamu.



Ku munota wa kabiri w’inyongera Mariano Diaz wari umaze amasegonda agera kuri 50 yinjiye mu kibuga asimbuye Benzema yasize Umtiti atsindira Madrid igitego cya kabiri.

Hari hashize imyaka igera kuri ibiri Cristiano Ronaldo atagera ku kibuga yakoreyeho ibitangaza cya Santiago Bernabeu nyuma yo kwerekeza muri Juventus, gusa kuri iki cyumweru yahageze ashyigikira bagenzi be bahoze bakinana begukana intsinzi.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yatangaje umukinnyi wa Chelsea aha amahirwe yo kuzayobora isi...

Umukinnyi wa mbere ku isi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi yatangaje ko mu...
31 March 2020 Yasuwe: 3855 0

Rutahizamu w’umunyarwanda yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakoreshaga...

Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ari mo...
30 March 2020 Yasuwe: 8538 0

Karim Benzema yibasiye cyane Olivier Giroud bakinannye mu ikipe...

Rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yibasiye cyane mugenzi we bavuka mu...
30 March 2020 Yasuwe: 3252 0

Rutanga Eric yatangaje impamvu akunze gutsinda ibitego byo mu minota ya...

Umukinnyi akaba na kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric, yatangaje ko...
30 March 2020 Yasuwe: 2802 0

Bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona ntibumva ibyo gukatwa 70% by’umushahara...

Kuwa Kane w’iki cyumweru,abakinnyi bose b’ikipe ya FC Barcelona babwiwe ko...
29 March 2020 Yasuwe: 1811 0

Abakinnyi ba Juventus n’umutoza Maurizio Sarri bemeye kumara amezi 4...

Abakinnyi b’ikipe ya Juventus n’umutoza wabo Maurizio Sarri bemeye ko...
29 March 2020 Yasuwe: 731 0