skol
fortebet

Wayne Rooney wubatse izina mu Bwongereza yagizwe umutoza mukuru wa Derby County ahita asezera kuri ruhago

Yanditswe: Friday 15, Jan 2021

Sponsored Ad

Umwongereza Wayne Rooney wamamaye mu mupira w’amaguru akinira ikipe ya Manchester United yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Derby County yo mu cyiciro cya kabiri, asimbuye umunya Espagne,Philip Cocu aho yahawe amasezerano y’imyaka 2 n’igice.

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo Wayne Rooney yasezeye ku mupira w’amaguru ku mugaragaro agirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Derby County mu gihe kingana n’imyaka 2 n’igice.

Ikipe ya Derby County Football Club yatangaje ko yishimiye gutangaza ko Wayne Rooney w’imyaka 35 y’amavuko agizwe umutoza mukuru wayo ndetse azatangira akazi nk’umutoza mukuru akina na Rotherham United ejo.

Guhera mu kwezi kwa 11,Rooney yari umutoza mukuru w’agateganyo wa Derby ariko yari n’umukinnyi wayo aho yakoranaga na bagenzi be barimo Liam Rosenior, Shay Given na Justin Walker barakomeza kumwungiriza.

Mu mikino 9 yatoje muri iki gihe gito yasigaye asimbuye Cocu,yatsinzemo imikino 3,anganya 4 atsindwa 2.

Rooney yakinnye imikino 700 nk’uwabigize umwuga, yageze muri Derby muri Mutarama 2020 avuye muri US mu ikipe ya DC United, ayikinira inshuro 35.

Rooney wahoze akinira amakipe ya Manchester United na Everton nka rutahizamu,yasezeye mu Bwongereza amaze kubukinira imikino 120 abutsindira ibitego 53 ari nawe mukinnyi umaze kubutsindira ibitego byinshi mu mateka.

Rooney yatsinze ibitego 253 mu mikino 559 yakiniye Manchester United ayitwaramo Premier League 5,Champions League,Europa League.

Rooney yavuze ko nubwo hari andi makipe yamwifuzaga ariko ngo akigaruka mu Bwongereza avuye USA,ariko Derby County Football Club ariyo yahise ifata umwanya mu mutima we ariyo mpamvu agiye kuyitangira.

Iyi Derby County Football Club iri kuzamukiramo abatoza b’Abongereza kuko ari nayo yazamukiyemo Frank Lampard ubu utoza Chelsea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa