skol
fortebet

Wayne Rooney yahishuye ukuntu yifuje kwerekeza muri FC Barcelona kubera gukunda abakinnyi beza yari ifite

Yanditswe: Tuesday 24, Nov 2020

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,Wayne Rooney yatangaje ko mu mwaka wa 2010 ubwo yari hafi kurangiza amasezerano ye mu ikipe ya Sir Alex Ferguson yasabye ko bamurekura akigira muri FC Barcelona agakinana na Messi,Xavi na Iniesta.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wakiniye igihe kinini United ndetse akayigeza kuri byinshi,yavuze ko ubwo yari hafi gusoza amasezerano muri iyi kipe yashatse kuyivamo ndetse amaso ye ngo yari ayahanze muri FC Barcelona cyane ko ngo yamaze umunsi wose atekereza uko yakinana na Messi,Xavi na Iniesta.

Yagize ati “Mu mutwe wanjye,mu gihe k’iminsi 2,nari namaze kwerekeza muri Espagne.Nifuzaga kwerekeza muri FC Barcelona gusa byashobokaga cyane ko nakwerekeza muri Real Madrid kurusha Barcelona. Na Chelsea yaranshakaga.

Ndibuka ko umunsi umwe nigeze kwicara ndibwira nti “Ibaze gukina muri FC Barcelona hamwe na Messi, Xavi, Iniesta na Busquets.Numvaga nari kwisangamo neza cyane.Nashoboraga kwirukankana umupira abandi bakanyiruka inyuma.Ibyo nigeze kubitekereza.“

Rooney yavuze ko Chelsea na Manchester City mu Bwongereza nazo zarwaniye kugira ngo zimusinyishe ariko birangira yongereye amasezerano muri United.
Yasinye andi masezerano y’imyaka 5 aguma mu ikipe ya United kugeza muri 2017 ubwo yayivagamo akerekeza muri Everton.

Rooney abajijwe impamvu yagumye muri Man Utd yagize ati “Ubuhanga bw’umutoza Ferguson n’ubufasha yampaga byatumye mfata umwanzuro wo kuhaguma.”

Rooney wari muri Manchester United yatsinzwe na FC Barcelona inshuro 2 ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League muri 2009 na 2011,yabwiye ikinyamakuru cyitwa Sunday Times mu mezi make ashize ko Sir Alex Ferguson yabakinishije umukino w’ubwiyahuzi bikabaviramo gutsindwa na FC Barcelona.

Wayne Rooney yagize ati “Twatsindiwe ku mikino 2 ya nyuma ya UEFA Champions League na FC Barcelona ya Pep Guardiola,tugerageza gusatira cyane tukabarusha,ibintu byari nko kwiyahura.

Ndibuka Sir Alex Ferguson avuga ati “Turi Manchester United ,tugomba gusatira. Biri mu muco w’iyi kipe.”Nahise ntekereza nti “Ibi ntabwo mbyizeye.”Ntekereza ko buri mukinnyi wese yari abizi,bwari uburyo bubi bw’imikinire,twarekuye ubwadufashije kwegukana igikombe cya champions League muri 2008.

Rooney yavuze ko muri 2008 bakuyemo FC Barcelona ku gitego 1-0 mu mikino yombi cyatsinzwe na Paul Scholes ku ishoti rikomeye yarekuye Valdes ntarikuremo, kubera ko babashije kugarira ntibirekure.

Muri 2009,Ferguson yahisemo gusatira cyane FC Barcelona yiyibagiza ko yari ifite bakizigenza Lionel Messi, Xavi, Andres Iniesta bari beza ku mupira wo hasi birangira bamutsinze 2-0.

Muri 2011 nabwo,Sir Ferguson,yarirekuye cyane akina umukino wo gusatira,Guardiola n’abasore be bamukubita ibitego 3-1.Iyi mikino yombi yose yaranzwe no kwiharira umupira ku kigero cyo hejuru kwa FC Barcelona.

Ibitekerezo

  • mubyukuri nta muntu numwe utakwifuza gukinira ikipe ya fc barcelona,ndi mubantu bakunda cyane imikinire ya barca kuva 2002 kuburyo iyo itsinzwe bimbabaza cyaneee..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa