skol
fortebet

Wayne Rooney yashinje Sir Alex Ferguson kubatsindisha ku mikino 2 ya nyuma ya UEFA Champions League bahuye na FC Barcelona

Yanditswe: Tuesday 04, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Wayne Rooney wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester United yanenze cyane uwahoze ari umutoza we Sir Alex Ferguson ukuntu yababwiye ngo basatire cyane FC Barcelona mu mikino 2 ya UEFA Champions League bahuye mu myaka ishize bikabaviramo gutsindwa.

Sponsored Ad

Rooney wari muri Manchester United yatsinzwe na FC Barcelona inshuro 2 ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League muri 2009 na 2011,yabwiye ikinyamakuru cyitwa Sunday Times ko Sir Alex Ferguson yabakinishije umukino w’ubwiyahuzi bikabaviramo gutsindwa.

Wayne Rooney yagize ati “Twatsindiwe ku mikino 2 ya nyuma ya UEFA Champions League na FC Barcelona ya Pep Guardiola,tugerageza gusatira cyane tukabarusha,ibintu byari nkon kwiyahura.

Ndibuka Sir Alex Ferguson avuga ati “Turi Manchester United ,tugomba gusatira. Biri mu muco w’iyi kipe.”Nahise ntekereza nti “Ibi ntabwo mbyizeye.”Ntekereza ko buri mukinnyi wese yari abizi,bwari uburyo bubi bw’imikinire,twarekuye ubwadufashije kwegukana igikombe cya champions League muri 2008.

Rooney yavuze ko muri 2008 bakuyemo FC Barcelona binyuze mu kuba barabashije kugarira ntibirekure bikarangire bayikuyemo ku gitego 1-0 mu mikino yombi cyatsinzwe na Paul Scholes ku ishoti rikomeye yarekuye Valdes ntarikuremo.

Muri 2009,Ferguson yahisemo gusatira cyane FC Barcelona yiyibagiza ko yari ifite bakizigenza Lionel Messi, Xavi, Andres Iniesta bari beza ku mupira wo hasi birangira bamutsinze 2-0.

Muri 2011 nabwo,Sir Ferguson,yarirekuye cyane akina umukino wo gusatira,Guardiola n’abasore be bamukubita ibitego 3-1.Iyi mikino yombi yose yaranzwe no kwiharira umupira ku kigero cyo hejuru kwa FC Barcelona.

Ibi Rooney yabivuze ubwo yabazwaga ku mukino wo kwishyura ikipe ya Real Madrid izahura na Manchester City,aho yemeje ko ntacyo bitwaye kugarira muri iyi mikino iba ikomeye ya Champions League ugatsinda nkuko Liverpool yabikoze ku mukino wa nyuma ushize.

Ati "Biragoye ku ikipe nka Real Madrid kujya mu kibuga ivuga ko igiye kugarira,ni kimwe na Manchester United."

Rooney yavuze ko atekereza ko na Zidane afite imyumvire yo kutirekura ahubwo agashaka uburyo yatsinda umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa