skol
fortebet

Wayne Rooney yibasiye bikomeye ikipe ya Liverpool yitwaje ko afana Everton

Yanditswe: Friday 22, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira ikipe ya Manchester United na Everton mbere y’uko yerekeza muri USA mu ikipe ya DC United,yavuze ko atifuza ko ikipe ya Liverpool itwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka kubera uwbiyemezi bwayo.

Sponsored Ad

Wayne Rooney wakinnye mu makipe y’amakeba ya Liverpool muri Premier League,yavuze ko atifuza kuzabona Liverpool yambura igikombe cya shampiyona Manchester City kubera ko ari umukunzi ukomeye wa Everton.

Yagize ati “Ndifuza ko Manchester City ariyo yatwara igikombe.Sinakwishimira kubona Liverpool itwara igikombe nk’umufana wa Everton.Ndabyibuka muri 2005 batwaye igikombe cya Champions League Istanbul ariko na nubu birirwa babiririmba.Baramutse batwaye igikombe uyu mwaka bamara imyaka 10 cyangwa 15 babiririmba.”

Rooney watwaye ibikombe 5 bya Premier League muri Manchester United ndetse kuri ubu akaba ariwe mukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo,ntiyifuza ko mukeba wabo w’ibihe byose atwara igikombe ahubwo yifuza ko Manchester City yacyisubiza.

Liverpool niyo iyoboye Premier League n’amanota 76 gusa irarusha Manchester City ifite ikirarane amanota 2,mu rugamba rukomeye rwo gushaka igikombe cya shampiyona barimo.


Rooney arifuza ko Manchester City ariyo yatwara igikombe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa