skol
fortebet

Wesley Sneijder wakiniye amakipe akomeye I Burayi yafunzwe azize ubusinzi bukabije bwatumye amenagura ibirahuri by’imodoka y’abandi

Yanditswe: Sunday 30, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuholandi Wesley Sneider wamenyekanye ubwo yakinaga mu makipe akomeye I Burayi arimo Real Madrid,Inter Milan n’izindi,yakoze amahano akomeye bitewe n’agasembuye ubwo yuriraga imodoka y’abandi ayibyiniraho imenaka ibirahuri.

Sponsored Ad

Wesley Sneijder wamamaye cyane mu mwaka wa 2010 ubwo yagezaga Ubuholandi ku mukino wa nyuma w’ igikombe cy’isi ndetse agatwara UEFA Champions League muri Inter Milan ariwe kizigenza,yatawe muri yombi kubera kumenagura ibirahuri by’imodoka y’abandi abitewe n’ubusinzi bukabije.

Uyu mukinnyi w’imyaka 35 usigaye akina mu ikipe yo muri Qatar yitwa Al-Gharafa, yafungiwe mu mujyi wa Utrech ku cyumweru gishize nyuma yo gusinda cyane yarangiza akurira imodoka y’abandi akayimenagura ibirahuri.

Sneijder yategetswe kwishyura impozamarira y’ibihumbi 5,382 by’amapawundi nyiri iyi modoka yameneye ibirahuri gusa yarekuwe na polisi ari uko atanze aya mafaranga.

Uyu kizigenza yandagajwe bikomeye n’agasembuye kuko ikinyamakuru Soccer News cyatangaje ko yanasomye ku ngufu umugore wari ufite imisatsi y’umuhondo bahuye.Amashusho ya Sneijder ari kumenagura ibirahuri by’iyi modoka yakwirakwiriye hose ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.




Sneijder yamenaguye ibirahuri by’imodoka y’abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa