skol
fortebet

Wozniacki ukundwa na benshi muri Tennis yasembuye abagabo kubera amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Caroline Wozniacki wigeze kuba nimero ya mbere muri Tennis,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yashyize hanze amafoto agaragaza imiterere ye.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 29 uherutse gutangaza ko azasezera kuri Tennis nyuma y’irushanwa rikomeye muri Tennis rya Australian Open rizaba muri Mutarama 2020,yakoze abagabo mu bwonko ashyira hanze amafoto yambaye ubusa.

Aya mafoto Caroline Wozniacki yayafotowe n’ikinyaamakuru Sports Illustrated gishaka kuyacuruza ku basomyi bacyo.

Caroline Wozniacki washyingiranywe n’umukinnyi wa Basketball,David Lee,wanakinnye muri NBA,asanzwe ari umwe mu bagore bakurura abagabo cyane ndetse benshi bakunze kureba Tennis kubera imiterere ye.

Biravugwa ko uyu mugore ukomoka muri Danmark yiyemeje kuva muri Tennis ngo yerekeze mu kumurika imideli gusa we yavuze ko ashaka kwita ku muryango we mushya aherutse gushing.

Wozniacki uri ku mwanya wa 38 ku isi mu mukino wa Tennis,yamaze imyaka 3 akundana n’icyamamare muri Golf,Rory McIlroy,batandukana nyuma yo kumubwira ko adashaka kurushinga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa