skol
fortebet

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha ibikombe byinshi,yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamwegereye bukamusaba kuyibera umutoza ariko ngo yanze ubu busabe kubera ko abona atari ku rwego rwo kuyitoza.

Sponsored Ad

Xavi Hernandez utoza muri Qatar,yatangaje ko yanze gutoza FC Barcelona kubera ko nta bunararibonye buhagije aragira mu butoza ariko ngo afite inzozi zo kuzatoza iyi kipe yabereye kapiteni igihe kinini.

Ati “Nibyo koko nakiriye ubusabe bwa FC Barcelona bwo kuba nayitoza mbuhawe na Eric Abidal na Oscar Grau gusa narabyanze Kuko haracyari kare kuri njye gutoza Barcelona.Gutoza FC Barcelona umunsi umwe biracyari inzozi zanjye.”

Nyuma yo kwanga aka kazi,Barca yahise iha amahirwe Quique Setien kugira ngo asimbure Ernesto Valverde wari wirukanwe.

Xavi Hernández yakiniye FC Barcelona kuva mu mwaka wa 1998 kugeza 2015 aho mu mikino 505 yayitsindiye ibitego 58.Ubu atoza ikipe ya Al Sadd muri Qatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa