skol
fortebet

Yahuye n’uruva gusenya kubera kwifotoreza ku murambo wa Diego Maradona [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Nov 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Diego Molina wari mu batoranyijwe ngo batunganye umurambo wa Diego Maradona mbere y’uko ujyanwa mu nyubako ya ya perezidansi,yiforeje ku murambo w’iki cyamamare bimuviramo kwirukanwa ku kazi ndetse n’abanya Argentina bamumereye nabi bamusabira kwicwa.

Sponsored Ad

Diego Molina yifotoje ukuboko kwe kuri mu isura y’umurambo wa Diego Maradona hanyuma ukundi kwerekana ikimenyetso cya OK bituma abafana b’iki cyamamare bamurakarira.

Maradona w’imyaka 60 yapfuye kuwa Gatatu aziza guhagarara k’umutima nyamara yari anamaze imyumweru 3 abazwe mu bwoko kubera ipfundo ry’amaraso ryari riburimo.

Ibihumbi by’abanya Argentina byiriwe mu mujyi wa Buenos Aires uyu munsi byunamira Diego Maradona wafatwaga nk’imana.

Abakunzi ba Diego Maradona babwiye Molina ko yashinyaguriye umurambo wa kizigenza bityo akwiriye kwicwa akava ku isi.

Abantu benshi basanze umurambo wa Maradona kuri Perezidansi bamusezeraho bwa nyuma mu gitondo cyo ku munsi w’ejo mbere y’uko ashyingurwa mu cyubahiro.

Ukuriye ibijyanye no gushyingura witwa Parlour Sepelios Pinier yatangaje ko Bwana Molina yatakaje akazi ke nubwo abakunzi ba Maradona bo biyemeje kumwiyicira.

Umwe muri aba bafana yagize ati “Ndashaka ko uyu mugabo w’inda nini n’uruhara wifotoreje ku murambo wa Maradona yicwa.

Uyu munsi,umunyamategeko witwa Morla yahishuye ko Maradona yamaze amasaha 12 nta bufasha ahabwa kandi yari amaze iminsi mike abazwe mu bwonko.

Yavuze kandi ko imbangukiragutabara yamugezeho nyuma y’iminota 30 ubwo yari ameze nabi cyane aho yasabye ko urupfu rwe rwakorwaho iperereza abagize uburangare bagahanwa.

Ku munsi w’ejo abantu benshi bateje akavuyo bashaka kugera ku isanduku yarimo umurambo wa Maradona bituma Polisi ikoresha ibyuka biryana mu maso ibirukana.





Bwana Molina [hejuru]yirukanwa ku kazi ndetse ashobora kwicwa azirakwifotoreza ku murambo wa Maradona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa