skol
fortebet

Yannick Mukunzi yagizwe umukinnyi w’umwaka aho akina

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’umunyarwanda Yannick Mukunzi ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri iyi kipe kimwe na mugenzi we w’umunya – Sweden, Rasmus Lindgren.

Sponsored Ad

Mu gihe bimenyerewe ko mu yandi makipe hatorwa umukinnyi umwe wahize abandi, iyi kipe yo ikaba yahisemo gutoranya abakinnyi babiri bahize abandi muri uyu mwaka w’imikino basoje tariki ya 2 Ugushyingo 2019 ubwo batsindwaga ku mukino usoza shampiyona na Vasalund ibitego 3-1.

Yannick Mukunzi utaritabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu kubera imvune, ndetse n’imikino iheruka ikipe ye yakinnye ntiyayikinnye, yaje gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Sandvikens iF ku mwaka we wa mbere ayikiniye.

Bimwe mu byashingiweho uyu musore agirwa umukinnyi w’umwaka, ni uko kuva yagera muri iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka, yahise ajya muri 11 babanza mu kibuga b’iyi kipe ubudasimbirwa, byatumye umwe mu basore bitwaraga neza hagati mu kibuga b’iyi kipe, Slava Koidan yibagirana.

Uyu musore ngo afite ubushobozi bwo gufasha ikipe mu kugarira ndetse no gusatira igihe ikipe imukeneye, afite imbaraga ndetse n’umuvuduko byagiye bifasha ikipe ye mu kibuga hagati bigatuma yambura imipira myinshi.

Uko iminsi yagendaga ishira ari muri iyi kipe yagiye azamura urwego aho yagiye yongera imipira yatangaga ivamo ibitego ndetse no gutsinda ibitego byinshi.

Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi yasoje ku mwanya wa 7 muri shampiyona n’amanota 43, ni mu gihe igikombe cyegukanywe na Akropolis n’amanota 75.

Yannick Mukunzi ni umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, yayinjiyemo mu ntangiriro z’uyu mwaka avuye muri Rayon Sports, akaba yarakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC ndetse anakinira APR FC nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa