skol
fortebet

Youri Djorkaeff wahesheje Ubufaransa igikombe cy’isi 1998 agiye gusura u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu ikipe y’Ubufaransa, Youri Djorkaeff, azasura u Rwanda muri iyi weekend muri gahunda y’amasezerano yo kwamamaza #VisitRwanda u Rwanda rufitanye na PSG.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wakiniye amakipe menshi arimo nka PSG , Inter Milan,Bolton,agiye gusura u Rwanda binyuze kuri aya masezerano ya #VisitRwanda u Rwanda rwasinyanye na PSG mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu mugabo w’imyaka 51 wakinaga hagati asatira [Attacking Midfielder] yari azwiho ubuhanga budasanzwe mu gutanga imipira ivamo ibitego aho bagenzi be bari baramwise “snake” cyangwa inzoka kubera ukuntu yacaga mu rihumye ba myugariro.

Uyu mugabo yari afite ijisho rireba neza mu gutanga imipira,gucenga,gutera imipira ‘imiterekano ndetse no gutsinda ibitego.

Djorkaeff ufite inkomoko muri Armenia,yakiniye Ubufaransa imikino 82 abutsindira ibitego 28 birimo na kimwe yatsinze mu gikombe cy’isi 1998.

Djorkaeff wambaraga nimero 6 mu ikipe y’igihugu, yatwaye igikombe cy’isi 1998,Euro 2000 na FIFA Confederations Cup 2001 ari kumwe n’Ubufaransa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa