skol
fortebet

Zidane yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ikipe ikomeye yavuze ko yiteguye gukuramo muri UEFA Champions League

Yanditswe: Friday 13, Dec 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko yiteguye gusezerera ikipe iyo ariyo yose muri UEFA Champions League by’umwihariko iyitwa Liverpool iheruka gutwara igikombe giheruka.

Sponsored Ad

Zidane ufite ikipe idakanganye ugereranyije n’iyo yahoze afite yatwaye UEFA Champions League 3 zikurikiranya,yavuze ko abakinnyi be biteguye gusezerera Liverpool nibaramuka bahuriye mu mikino ya 1/16.

Zidane yagize ati “Nidukina na Liverpool tuzayisezerera.Ntacyo twakora kuri tombola.”

Real Madrid yasezerewe muri 1/16 na Ajax muri Champions League iheruka inyagiwe ibitego 5-2 mu mikino yombi,igomba gutombora imwe mu makipe y’ibigugu yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda arimo na Liverpool.

Real Madrid yananiwe kwigaranzura PSG bari kumwe mu itsinda A,bituma yishyira mu byago byo kuba yahura na Liverpool,Juventus,Manchester City na Bayern Munich kubera ko yarangije ari iya kabiri mu itsinda.

Nubwo Zidane yavuze ko yakuramo Liverpool abantu bakamuseka,muri 2018 yayitsindiye mu mujyi wa Kiev ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ibitego 3-1,mu mukino umunyezamu Loris Karius yakoreyemo amahano.

Abafana ba Liverpool bakimara kumva amagambo ya Zidane bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko nta yindi kipe bifuza gutombora kuwa Mbere taliki ya 16 Ukuboza 2019 itari Real Madrid ngo nabo bayigirizeho nkana.

Icyo benshi mu bavuze kuri aya magambo ya Zidane bahurizaho nuko Real Madrid itakiri ikipe ikanganye nka mbere ubwo yari ifite Cristiano Ronaldo wayitsindiraga ibitego biri hejuru ya 10 muri buri UEFA Champions League.

Liverpool iri mu makipe ahagaze neza cyane ariyo mpamvu ihabwa amahirwe menshi yo kongera kwisubiza iki gikombe,imbere ya FC Barcelona na Juventus ziyigwa mu ntege.


Zidane yavuze ko azababaza Liverpool nibaramuka bahuye

Ibitekerezo

  • Work for hard you have agood issuse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa