skol
fortebet

Zinedine Zidane arashaka gutwara rutahizamu ukomeye wa Arsenal

Yanditswe: Wednesday 15, May 2019

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Real Madrid ikomeje gushaka uko yubaka igice cyayo cy’ubusatirizi aho yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 74 z’amapawundi kugira ngo igure rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang.

Sponsored Ad

Aubameyang arifuzwa na Real Madrid kugira ngo asimbure Gareth Bale utagitanga umusaruro ndetse byitezwe ko azarekurwa muri iyi mpeshyi kugira ngo yishakire indi kipe.

Uyu munya Gabon uhumurirwa n’izamu cyane,yarangije Premier League ayoboye ba rutahizamu n’ibitego 22 yanganyije na Mo Salah na Sadio Mane.

Aubameyang wageze muri Arsenal mu mwaka wa 2018 aguzwe akayabo ka miliyoni 56 z’amapawundi,afite amasezerano azamugeza muri 2021.Uyu rutahizamu ashobora kuzasanga Eden Hazard muri Real Madrid cyane ko bivugwa ko yamaze kumvikana na Chelsea.

Inzozi za Pierre Emerick Aubameyang zishobora kuba impamo, kuko mu myaka yashize ubwo yari mu ikipe ya Borussia Dortmund yavuze ko sekuru yamusabye gukora cyane kugira ngo azakine muri Real Madrid.

Birashoboka ko uyu rutahizamu yishimiye kumva aya makuru kuko ngo akunda Real Madrid cyane ndetse ngo ni inzozi ze kuyikinira.



Real Madrid irifuza rutahizamu Aubameyang

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa