skol
fortebet

Zinedine Zidane ari gusabirwa kwirukanwa

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko ikipe ya Real Madrid ititwaye neza mu mikino ya mbere yo mu matsinda ya Champions League ikaza gutsindwa na Paris Saint Germain , uyu mugabo yasabiwe kwirukanwa nyuma yo kutitwara neza.

Sponsored Ad

Muri iyi mikino Real Madrid yatsinzwe ibitego 3-0 aho bibiri muri byo byatsinzwe n’umukinnyi wavuye muri iyi kipe Angel Di Maria, abafana bashinjije Perez kwirukana mu gihe babonaga uyu musore ashoboye.

Nyuma y’umukino Zidane yatangaje ko ababajwe cyane n’imyitwarire ikipe ye ifite ariko ko bigiye gukosorwa. Ati: “Ntabwo nabihisha cyane, kubera ko twagerageje gukora ibishoboka, twagumanye umupira mu minota 15 ya mbere, tugiye gukosora amakosa yabaye kugira ngo tuzitware neza mu mikino itaha.”

Kuri ubu abafana ba Real Madrid hirya no hino ku Isi ntibishimiye imyitwarire ya Zidane bityo basaba ko yirukanwa vuba nabwangu muri iyi kipe yubakiyemo ibigwi mu myaka yashize.

Ibitangazamakuru bitandukanye byandika amakuru ya siporo ku mugabane w’iburayi byanditse ko Florentino Perez yaba yaratangiye kwegera uwitwa Xabi Alonso kuba yaza agasimbura Zidane. Mugihe Jose Mourihno we avuga ko abona iyi kipe imukeneye cyane babishatse bamugarura.

Zinedine Zidane aramutse yirukanwe yahabwa miliyoni 80 dore afite amasezerano y’igihe kirekire muri iyi kipe akaba ahembwa miliyoni 13 ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa