skol
fortebet

Zinedine Zidane yahawe ubutumwa bubi n’abayobozi ba Real Madrid

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihangange Real Madrid,Zinedine Zidane,yabwiwe n’abayobozi be ko icyifuzo cye cyo kubona kabuhariwe w’Umufaransa Paul Pogba kitazakunda kuko bafite umukinnyi uri kuzamuka neza witwa Federico Valverde.

Sponsored Ad

Real Madrid yabwiye umutoza wayo Zidane ko itazemera guhendwa na Pogba ukinira Manchester United ahubwo akwiriye gushyira imbaraga mu kuzamura Federico Valverde wigaragaje cyane ku mukino wa El Clasico.

Federico Valverde w’imyaka 21 ukomoka muri Uruguay,niwe usigaye ahabwa umwanya wo gukina kurusha Modric ndetse yagaragaje ko ashobora kuzaba umukinnyi w’igihangange ariyo mpamvu Perez na bagenzi be bahisemo ko Zidane amuha umwanya bakareka gushora amafaranga kuri Pogba.

Zidane yavuze kenshi ko akunda Pogba ndetse yifuza gukorana nawe gusa yabwiwe ko muri uku kwezi kwa mbere atazamubona ahubwo akwiriye kubakira kuri Federico Valverde n’abandi bakinnyi bakina hagati mu kibuga.

Federico Valverde amaze gukina imikino 18 muri uyu mwaka w’imikino ndetse na 43 muri rusange mu ikipe ya Real Madrid.Mu mwaka ushize yari yaratijwe muri Deportivo La Coruna.

Ubuyobozi bwa Real Madrid buvuga ko buramutse buzanye Pogba bwaba bugiye kubangamira iterambere rya Valverde ariyo mpamvu bwasabye Zidane kumuha umwanya uhagije akigaragaza.



Real Madrid yasabye Zidane kwibagirwa Pogba akazamura Valverde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa