skol
fortebet

Zinedine Zidane yakomoje ku byo kwegura muri Real Madrid ikomeje kumunanira

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,yatangiye kotswa igitutu nyuma y’aho ikipe ye ikomeje gutsindwa umusubirizo gusa we yemeje ko nta gahunda yo kwegura ku mirimo ye afite kabone nubwo yananirwa kurenga amatsinda ya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa na Deportivo Alaves muri La Liga hanyuma ku mugoroba agatsindwa na Shakhtar Donetsk ibitego 2-0 muri UEFA Champions League,umutoza Zidane yavuze ko nta gahunda afite yo kwegura ku mirimo ye.

Mu kiganiro uyu mutoza w’Umufaransa yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Shakhtar,yavuze ko adafite gahunda yo kwegura nubwo amahirwe yo kwerekeza muri 1/16 cya UEFA Champions League kuri we agerwa ku mashyi.

Yagize ati “Ntabwo ngiye kwegura,ntabwo byashoboka.Twagize ibihe bitoroshye.Nibyo koko ntabwo turi kubona umusaruro mwiza,ariko tugomba gukomeza.Uyu munsi byari nk’umukino wa nyuma,twiteguye neza tuzi ko tugomba gutsinda ariko byanze.”

Zidane yemeye ko kuwa Gatandatu bari bakwiriye gutsindwa na Alaves ariko mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko batagombaga gutsindwa ibitego 2-0.

Ati “Nizera abakinnyi banjye kandi nanjye mfite imbaraga.Ku wundi mukino na Alaves twagombaga gutsindwa ariko uyu munsi twagombaga gutsinda.Nta yandi mahitamo uretse gukomeza gukora tukareba ko umusaruro mwiza ugaruka.”

Ubwugarizi bwa Real Madrid bufite ikibazo muri iyi minsi kubera ibura rya Sergio Ramos ariko by’umwihariko myugariro Raphael Varane ari hasi cyane kuko ari kugira uruhare mu bitego iyi kipe iri kwinjizwa.

Zidane yavuze ko afite icyizere ko ibihe byiza bizongera gutemba I Madrid nubwo ubu batamerewe neza na gato.

Ati “Turi mu bihe bigoye ariko nizeye ko tuzongera kugarura ubukaka bwacu kuko tugomba gutsinda umukino ukurikiyeho.Ndiyumvamo ko dushobora kubikora.”

Zidane uri ku mwanya wa 03 mu itsinda B, ashobora gusezererwa cyangwa ikarokoka ku munsi wa nyuma natsinda Borussia Monchengladbach ya mbere n’amanota umunani, gusa yaraye itsindiwe mu rugo ibitego 3-2 na Inter Milan.

Real Madrid iranganya amanota 7 na Shakhtar Donetsk gusa iyi kipe yo muri Ukraine iyiri imbere kuko yayitsinze mu gihe Inter Milan yagize amanota atanu ku mwanya wa nyuma.Umukino wa nyuma uzaba ari injyanamuntu ku makipe yose ari muri iri tsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa