skol
fortebet

Zinedine Zidane yavuze impamvu idasanzwe yatumye akura Gareth Bale mu ikipe

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yakuye rutahizamu wa Gareth Bale mu ikipe igomba guhatana na Manchester City kuri uyu wa Gatanu kubera ko yamubwiye ko adashaka gukina.

Sponsored Ad

Gareth Bale ntari mu bakinnyi 24 ikipe ya Real Madrid yazanye mu Bwongereza guhangana na Manchester City mu mukino wo kwishyura wa 1/16 ubera Etihad.

Bale ngo yabwiye Zidane ko adashaka gukina Champions League muri Real Madrid bituma uyu mutoza amukura mu ikipe cyane ko n’ubundi batumvikana.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 usigaje imyaka 2 ku masezerano afitanye na Real Madrid arashaka kuva muri iyi kipe atagifitemo umwanya kubera kutumvikana n’umutoza wayo Zidane.

Ikinyamakuru Daily Mail cyavuze ko Bale yanze kujya mu ikipe ikina uyu mukino kubera ko n’ubundi yari abizi ko nta n’umunota n’umwe yahabwa wo gukina.

Zidane yabwiye abanyamakuru ati “Ikintu kimwe navuga nuko ari ikiganiro cyihariye twagiranye twembi,ambwira ko adashaka gukina.Ibindi biri hagati yacu.Nasobanuye uko umwuka uhari umeze nta kindi nshaka kongeraho.

Nta mvune afite,mwubaha nkuko nubaha n’abandi bakinnyi bose.Ibibera mu rwambariro biguma aho.”

Zidane ntiyavuze ku hazaza h’uyu mukinnyi Bale gusa igihari nuko Real Madrid yifuza kumurekura.

Yagize ati “Aracyari umukinnyi wa Real Madrid.Nta kindi cyahinduka.N’umukinnyi wacu ndamwubaha….Yahisemo kudakina.Ibyo nibyo navuga.Turi hano twese twiteguye neza umukino,nicyo cyonyine kidushishikaje.”

Real Madrid irahura na Manchester City kuri uyu wa Gatanu saa tatu idafite kapiteni wayo Sergio Ramos wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa