Kigali
dnd

Zlatan Ibrahimovic yongeye kwibasira Cristiano Ronaldo bagiye guhanganira mu Butaliyani

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 December 2019 Yasuwe: 3520

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic ukunze kuvuga amagambo atuma benshi bamwibazaho,yavuze ko Cristiano Ronaldo nta mpano y’umupira afite, ahubwo afashwa n’imyitozo myinshi akora anaboneraho kuvuga ko Ronaldo umwe yemera ari umwe ukomoka muri Brazil,Luis Nazario de Lima.



Zlatan uherutse kuva muri USA atangaje amagambo yagarutsweho mu binyamakuru,yongeye kwatsa umuriro kuri Cristiano Ronaldo aho yavuze ko nta mpano ya ruhago afite ndetse atamwemera ahubwo yemera Ronaldo w’umunya Brazil.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru GQ yagize ati “Ngo nzabona Ronaldo wa nyawe mu Butaliyani?,ntibibaho,hari Ronaldo umwe gusa,umunya Brazil!
Zlatan yavuze ko igitandukanya ba Ronaldo bombi ari uko umunya Brazil yari afite impano ya ruhago mu gihe Cristiano we ngo ari imyitozo gusa.

Yagize ati “Nkunda Ronaldo.Kuri njye n’urugero rwiza rw’icyo umupira w’amaguru aricyo.Ibyo yakoraga byose yasigaga umunwa wawe ubumbuye.Uburyo yacengaga,uburyo yirukaga,yatsindaga,yari umukinnyi w’igitangaza bya nyabyo.

Kuri Cristiano yagize ati “Ntabwo twigeze dukinana hamwe ariko ibyo yagezeho n’umusaruro w’imyitozo myinshi.Nta mpano afite.”

Zlatan akunze kwibasira Ronaldo cyane aho aheruka kuvuga ko kwerekeza muri Juventus atari agiye gushaka ihangana nkuko yabivuze ndetse anavuga ko igitego yatsinze Buffon kitaruta icye yatsinze Ubwongereza ubwo yakiniraga Sweden.

Zlatan ntiyigeze ashyira ku rutonde Cristiano Ronaldo mu bakinnyi be b’ibihe byose yemera yashyize hanze mu Ukuboza 2018 aho yashyizemo Messi na Gennaro Gattuso.

Biravugwa ko Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 38, ashobora kwerekeza mu ikipe ya AC Milan mu rwego rwo gusoza umupira w’amaguru.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Batshuayi amerewe nabi n’umugore yateye inda akamwima indezo y’umwana

Rutahizamu wa Chelsea FC,Mitchy Batshuayi yajyanwe mu nkiko n’uwahoze ari...
19 January 2020 Yasuwe: 2222 0

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 3497 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe gutsinda Etincelles FC bifasha Rayon Sports...

Igitego cya Etincelles FC ku munota wa nyuma cyatumye abafana n’abakinnyi ba...
18 January 2020 Yasuwe: 3851 0

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 4275 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3396 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3323 0