skol
fortebet

Abagize umuryango wa Perezida Kagame barebye umukino APR BBC yatsinzemo REG BBC [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakunzi ba Basketball bari benshi ku mugoroba baje gushyigikira APR BBC na REG BBC mu mukino w’ishyiraniro wa shampiyona.

Sponsored Ad

Imikino ya Shampiyona ya Basketball yari yakomeje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, tariki ya 29 Werurwe 2024.

Mu barebye uyu mukino wabereye muri Lycée de Kigali [LDK] harimo Afande Ian Kagame na Ange Kagame.

APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 77-75 mu bagore, naho APR BBC itsinda REG BBC 78-75 mu bagabo.

REG BBC ni yo yinjiye mu mukino neza, ibifashijwemo n’abakinnyi nka Shyaka Olivier, itsinda agace ka mbere ku manota 24-17.

APR BBC yinjiye mu gace ka kabiri ishaka gutsinda ndetse biranayihira aho ibifashijwemo n’abarimo Nshobozwabyosenumukiza, yagatsinze ku manota 27 -12, amakipe yombi ajya kuruhuka Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri imbere n’amanota 44-36.

Mu gace ka gatatu, APR BBC yahuye n’uruva gusenya aho REG BBC yayicanyeho umuriro, maze ibifashijwemo n’abarimo Pitchou Manga na Antino Alvarezes byagaragaraga ko ari mu mukino neza, iyitsinda amanota 19 itaratsinda inota na rimwe.

Byasabye gutegereza ubwo haburaga iminota itatu n’amasegonda 28 ngo agace ka gatatu karangire, aba ari bwo APR BBC ikabonamo inota rya mbere ryatsinzwe na Zion Style kuri ’lancer franc’. REG BBC yegukanye aka gace ku manota 25-11 (55-61).

APR yinjiye mu gace ka nyuma yahinduye umukino, Nshobozwabyosenumukiza na Adonis Filer bagabanya ikinyuranyo mu minota itatu ya mbere, hasigaramo amanota atatu muri atandatu barushwaga.

Yakomeje kwihagararaho itsinda agace ka nyuma ku manota 23-14, umukino urangira ibonye intsinzi ya 78-75.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa