skol
fortebet

FIFA yahannye ibihugu byiganjemo ibyo muri EAC kubera imyitwarire

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryashyizeho ibihano n’amande ku bihugu bitandukanye. Aba bose barazira imyitwarire mibi bagize mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2018.
Uganda, Kenya, Burundi, na Sudani y’Epfo nibyo bihugu bibarizwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba byahanywe na FIFA nyuma yo gukora amanyanga mugusha itike y’igikombe cy’isi.
Mu itangazo FIFA yoherereje amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byahanwe rigaragaza ko igihugu (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryashyizeho ibihano n’amande ku bihugu bitandukanye. Aba bose barazira imyitwarire mibi bagize mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2018.

Uganda, Kenya, Burundi, na Sudani y’Epfo nibyo bihugu bibarizwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba byahanywe na FIFA nyuma yo gukora amanyanga mugusha itike y’igikombe cy’isi.

Mu itangazo FIFA yoherereje amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byahanwe rigaragaza ko igihugu cya Uganda kigomba kwishyura Amashiringi arenga miliyoni cumi na zirindwi (Shs 17,502,155) angana na 5000 y’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi aho FIFA ikorera.

Uganda izatanga aya mafaranga kubera ko Abafana b’ikipe y’igihugu Uganda Cranes bari bicaye nabi muri Sitade ya Namboole ku mukino wabahuje na Togo mu matsinda kuwa 15 Ugushyingo 2015.

Igihugu cy’u Burundi cyashyizwe kuri uru rutonde nyuma y’umukino wabahuje na Cote d’Ivoire aho bashinjwa kutitwara neza ku itangazamakuru.Baciwe amande angana n’ibihumbi 10,000 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwise, ndetse n’andi 6000 bitewe n’uko muri uwo mukino bakinishije umukinnyi Gael Bigirimana utari wujuje ibyangombwa.

Ikipe y’igihugu ya Uganda n’umutoza Micho

Kenya yaciwe amande angana n’ibihumbi 10000 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi bitewe n’uko ikipe y’igihugu ya Kenya yatinze kugera muri Cpe Verde ku wa 13 Ugushyingo 2015 ibintu byatumye n’umukino usubikwa

Sudani y’Epfo, yaciwe 7,500 by’Amasuwisi bitewe n’ikarita y’umutuku y’ako kanya yahawe umukinnyi Aluck Mabior mu mukino wabahuje na Mauritania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa